Nyabimata: Ku biro by’akagari hibwe ibendera

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 08 Mata 2015, ku biro by’Akagari ka Kabere mu Murenge wa Nyabimata, Akarere ka Nyaruguru haraye hibwe ibendera.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent Simon Pierre Mukama yatangaje Kigali Today ko iryo berera ryibwe, ariko ko ngo basabye ubuyobozi guhita bashaka irindi bakarisubizaho.

Yavuze ko kuba iri bendera ryibwe ntaho bihuriye no gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994, ko ahubwo ngo bikekwa ko abaryibye baba bari bagambiriye ko abashinzwe kurinda ibiro by’akagari bahanwa.

Uyu muyobozi avuga ko polisi ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane ababa bihishe inyuma y’ubu bujura, gusa akavuga ko nta kidasanzwe polisi ikora kuko ngo byagaragaye ko abiba amabendera hirya no hino nta kindi baba bagamije uretse gushaka guhanisha abafite umutekano w’ahari amabendera mu nshingano.

Ati “Twebwe rero twamaze kubimenya, tubyima amazi bigashirira rwose, hanyuma bwacya idarapo rikaboneka. Ubwo duhita dushyiraho irindi kandi uwaritwaye iyo abonye twashyizeho irindi abona ko ntacyo bimumariye akarigarura”.

CSP Mukama avuga ko ubu ibendera rindi ryamaze gushyirwa aho iryibwe ryari riri gusa akavuga ko uwaryibye namenyekana agomba guhanwa.

Ingingo ya 532 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye; usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’ u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku mwaka 1, n’ ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 200 kugeza kuri miliyoni imwe 1, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbega nyaruguru w’abarindangwe

Theogene yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

AHAAA!IBYA NYARUGURU BYO BIRARENZE,POLICE IKORE IPEREREZA NO KUWISHE UMUSAZA WITWAGA GASHONGORE WISHWE MWIJORO RYO KUYA 6 MATA UYU MWAKA WAVUKAGA MU MURENGE WA MATA AKAGARI KA RWAMIKO UMUDUGUDU WA MATYAZO!KUKO BIRABABAJE MUGIHE TWIBUKA INZIRAKARENGANE ZAZIZE GENOCIDE ARIKO HAKABA HARI ABAKICA ABANDI!

BYIRINGIRO yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka