Nyaruguru: Batatu bafunzwe bakekwaho kwiba ibendera

Abantu batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, bakekwaho kwiba ibendera ryibwe ku biro by’Akagari ka Kabere mu Murenge wa Nyabimata, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 08 Mata 2015.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSpt Simon Pierre Mukama. avuga ko batawe muri yombi nyuma y’iperereza ryakozwe, bikaba bikekwa ko bibye iri bendera bagamije guhanisha abashinzwe gucunga umutekano w’ibiro by’akagari ryibweho.

Ngo kuba iri bendera ryaribwe ntaho bihuriye no gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ko ahubwo ngo bikekwa ko abaryibye baba bari bagambiriye ko abashinzwe kurinda ibiro by’akagari bahanwa.

Icyakora, uyu muyobozi avuga ko muri iki gihe cyo kwibuka, abaturage basabwa kwitabira ibiganiro ariko bakanita ku kurinda imitungo yabo ndetse n’imitungo ya Leta, kandi n’amarondo ngo agakomeza gukorwa nk’uko bisanzwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko habayeho uburangare bw’abari baraye irondo ku biro by’akagari uwo munsi.

Gusa na we akavuga ko basae abaturage gukomeza gukaza umutekano barara amarondo nk’uko bisanzwe, kugirango hatagira ubaca mu rihumye akaba yakwiba.

CSpt Mukama avuga ko ubu ibendera ryibwe ryamaze gusimbuzwa irindi, iryibwe na ryo rikaba rigishakishwa.

Ingingo ya 532 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye; usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’ u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku mwaka 1 n’ ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 200 kugeza kuri miliyoni imwe 1 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye Niho Ntuye Ariko Umuntu Wibye Ririya Bendera Ni Umuntu W’imbwa Kabisa!

Alias yanditse ku itariki ya: 11-04-2015  →  Musubize

ariko abantu bakinisha ibirango by’igihugu nabo wagira ngo iryo ntibarizi.

alias yanditse ku itariki ya: 11-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka