Nyamasheke: Impanuka zikomeje kwiyongera muri Nyungwe no mu nkengero zayo
Impanuka zibera muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe no mu Nkengero zayo zikomeje kwiyongera, bikavugwa ko biterwa no kubura feri ndetse n’amakorosi menshi ahagaragara.
Mu gihe hatarashira ukwezi impanuka ikomeye ibereye ahitwa mu Gisakura usohotse muri Pariki ya Nyungwe, ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2015 imodoka ya rukururana yituye hasi ibyarimo byose birasandara, ku bw’amahirwe nta muntu wayiguyemo.
Nk’uko bitangazwa n’umushoferi wari utwaye iyi kamyo, Shabani Haruna avuga ko impanuka yatewe no kubura feri ubwo yari ageze mu ikorosi riva muri Pariki ya Nyungwe ugana mu Gisakura maze ihita igwa aho yari ageze.

Uyu mushoferi uturuka mu gihugu cya Tanzaniya avuga ko kurenga muri iri korosi bigoye ku bashoferi batahazi kuko nta kintu gihari cyerekana ko hari ikorosi rikomeye.
Agira ati “nkoze impanuka kuko nabuze amaferi, ntabwo byoroshye ku modoka nk’iyi dutwara, ariko biragoye kandi ku muntu udasanzwe azi hano ngo ahace adakoze impanuka kuko nta cyapa kihaba kiburira abantu ko hari ikorosi rikomeye”.
Umwe mu baturage barebaga iyi mpanuka iba avuga babonye iza yiruka igahita yikubita hasi bakabanza kwiruka, ariko bagahita baza gutabara bagasanga abayirimo bakiri bazima.
Agira ati “twagiye kubona tubona imodoka ije yiruka cyane tubona yituye hasi tugira ubwoba ariko duhita twiruka tuza gukuramo abari bayirimo dusanga bakiri bazima”.

Iyi modoka yari itwaye ibisuguti (biscuit) yerekezaga muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buheruka gutangaza ko bukiri gushaka uko bwashyiraho ahantu abashoferi bashobora kuruhukira, ndetse bakazafatanya n’inzego za polisi ngo bahashyire abapolisi bahahora kubera impanuka zitahasiba, gusa kugeza ubu ntibirakorwa.
Mu gihe ukwezi kutarashira, hamaze kuba impanuka eshatu zikomeye imodoka zihirima ubwazo rimwe na rimwe zigahitana abantu.


Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aha hantu nihabi pe ariko Akarere gashyizemo ingufu byagabanuka kuko bashyizeho aho kuruhukira bajya banatembera bakahareba.