Nyanza: Polisi yahagurukiye abajura n’abagura ibyibano
Polisi y’Igihugu mu Karere ka Nyanza iravuga ko ikomeje gahunda yo guta muri yombi abakekwaho bose kwihisha inyuma y’ubujura n’abantu bagura ibyo baba bibye babyita ko biboneye imari ishyushye.
SSpt Francis Muheto, ukuriye polisi y’Igihugu mu Karere ka Nyanza, yabitangaje ku wa 09 Mata 2015 ubwo abantu batatu bakekwaho ubujura bw’ibikoresho byo mu ngo hamwe n’abandi bane bashinjwa kubigura bashyirwaga ku karubanda.

Uko ari barindwi bamurikiwe abaturage mu ruhame ndetse n’ibyo bintu byibwe biragaragazwa kugira ngo bene byo nyakuri babisubizwe.
Ibyo bikoresho byari byibwe byiganjemo ibyo mu ngo nka za Televisiyo, ibikoresho byo mu gikoni, za Mudsobwa n’ibindi byinshi by’agaciro bibarirwa muri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko polisi yabivuze.
Polisi ikaba yongeye kwihanangiriza abantu babasaba kwirinda kugura ibintu batazi neza inkomoko yabyo ngo kuko akenshi biba byibwe ahantu nyuma bikaba byagira inkurikizi.
SSpt Francis Muheto yagize ati “Turongera kwibutsa abantu ko bagomba kuba maso tugafatanya kurwanya ubujura ndetse n’abantu bagura ibyibano bakabicikaho kuko uwabyibye n’ubifatanywe yabiguze bose bahanywa kimwe n’amategeko”.
Yakomeje avuga ko Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza ikomeje ibikorwa byo gufata abakora ibyaha n’ibyitso byabo nk’uko abo bamurikiwe rubanda byabagendekeye bagafatwa batabitekerezaga.
Ngo uwaba wese afite ikintu yaguze mu buryo butemewe n’amategeko yagishyikiriza polisi ku neza cyangwa se yatinda kubikora akazashiduka yatawe muri yombi nk’uwakibye.
Bamwe muri aba batawe muri yombi bashinjwa kugura ibikoresho by’ibyibano bavuze ko bibahaye isomo ngo nibagira amahirwe ibi bakabikira ntibazongera kubigura ukundi.
Polisi mu Karere ka Nyanza ivuga ko aba bantu ibakurikiranyeho icyaha cy’ubujura buciye icyuho nk’uko buvugwa mu ngingo ya 298 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|