Nyanza: Polisi yasubije ibyo yafatanye abo ikurikiranyeho ubujura ba nyirabyo

Ku cyumweru tariki 12 Mata 2015 ku biro bya Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatanzwe ibikoresho binyuranye polisi yafatanye abantu ikurikiranyeho ubujura buciye icyuho bwakorewe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Nyanza mu minsi mike ishize.

Henshi mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Nyanza twabereyemo ubwo bujura abaturage baho bibwe bari baje kureba ko ibikoresho byabo biri mu byo polisi yashyikiririje bene byo kugira ngo babisubirane, bamwe bagira amahirwe yo kubibona abandi bataha amara masa.

Abasubijwe ibi bikoresho bari babanje kuregera polisi ndetse banayigaragariza ibimenyetso by’ibintu byibwe kugira ngo hatagira abiyitirira iby’abandi bakabitwara.

Polisi yasubizaga ibintu nyirabyo ibanje kubimwandikaho.
Polisi yasubizaga ibintu nyirabyo ibanje kubimwandikaho.

Nakure Shadia umwe mu basubijwe ibikoresho bye byo mu rugo yari amaze icyumweru yibwe yabwiye Kigali Today ko ari ibyishimo bidasanzwe kuba ibikoresho byo mu rugo yibwe yongeye kubica iryera.

Yabivuze atya: “Nishimiye akazi kanoze polisi yakoze ko kubasha guta muri yombi abajura bari baduteye mu ngo ndetse n’ibikoresho byacu tukaba tubisubijwe”.

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza ivuga ko nyuma yo kwakira ibirego by’abaturage yakoze uko ishoboye kugira ngo abihishe inyuma y’ubwo bujura bafatwe. Abari bibye ibintu binyuranye bafashwe ngo ni nabo bahise bagaragaza abo babigurishijeho ndetse n’aho ibyo byibano byari bihishe.

Benshi bari baje kureba ko mu byafatanywe abajura nta byabo birimo.
Benshi bari baje kureba ko mu byafatanywe abajura nta byabo birimo.

Abakurikiranyweho ubujura bw’ibyo bikoresho byo mu ngo kimwe nabo babigurishijeho bose bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana bashinjwa icyaha cy’ubujura buciye icyuho.

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza yari imaze iminsi mike imurikiye abaturage abantu ikurikiranyeho ubujura n’ibyitso byabo ndetse n’ibikoresho bafatanywe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NdumuturageWinyanza Ariko Nange Nshimye Polise Ubwitange Yagize Nikomereze Aho.

Nkurikiyimana yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka