Rwempasha: 11 bafunzwe bakurikiranyweho kwigomeka ku buyobozi

Abantu 11, barimo abagore 2, mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Nyagatare guhera kuri uyu wa 10 Mata 2015 bakekwaho urugomo no kwigomeka ku mategeko n’amabwiriza y’ubuyobozi.

Ngo barashinjwa kuragira ahagenewe guhinga umuceri mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba.

Iki kibazo cy'abiigomeka ku byemezo n'amabwiriza y'ubuyobozi cyamanuye Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Odette Uwamariya, mu Karere ka Nyagatare ajya kwiyama abo baturage anababwira ko nibongera kubirengaho hazafatwa ingamba zikaze.
Iki kibazo cy’abiigomeka ku byemezo n’amabwiriza y’ubuyobozi cyamanuye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, mu Karere ka Nyagatare ajya kwiyama abo baturage anababwira ko nibongera kubirengaho hazafatwa ingamba zikaze.

Mu nama n’abahinga muri iki kibaya ndetse n’abororera hafi yacyo kuri uyu wa 11 Mata 2015, mu Murenge wa Rwempasha, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yavuze ko ubu hagiye gukurikiraho ibihano bikarishye.

Nyuma yo gufatiramo inka zisaga 200 ariko 90 zikaba ari zo zigezwa ku Murenge wa Rwempasha izindi abashumba bazambuye abapolisi, abantu 11 harimo abashumba na nyiri inka barafashwe barafungwa.

Nyuma y’inama n’abahinzi ndetse n’aborozi bo, Guverineri Odette Uwamariya akaba yavuze ko hafashwe ingamba zirimo kwirinda urugomo, kwirinda ibibujijwe n’amategeko n’amabwiriza y’ubuyobozi ndetse no korora inka nke zahagira mu nzuri bafite kuko uzabirengaho azahanwa bikomeye.

Mujyarugamba John, Umuyobozi wa Koperative ihinga Umuceri muri iki kibaya gikikije umugezi w’umuvumba bita icyanya cya 8, avuga ko izi nka zibonera zizanwa n’abashumba mu masaha y’ijoro.

Inzego z'umutekano na zo zari zaje kujya inama n'aborozi ba Rwempasha aho basabwa gukurikiza ibyo basabwa cyangwa bagafatirwa ingamba.
Inzego z’umutekano na zo zari zaje kujya inama n’aborozi ba Rwempasha aho basabwa gukurikiza ibyo basabwa cyangwa bagafatirwa ingamba.

Ngo baba bagambiriye kuragira mu butaka budahinze bwahawe umushoramari w’umuhinde bungana na hegitari 300 ariko akaba atarabukoresha.

Abashumba rero ngo akenshi bakaba bazigezamo bakisinzirira inka zikajya no mu mirima y’umuceri.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwempasha bwemeza ko mu mezi 5 ashize gusa bumaze kwinjiza miliyoni zirenga 9 ziturutse ku mande acibwa abaragira inka mu kibaya gihinzwemo umuceri.

Amabwiriza ya Njyanama y’Akarere ka Nyagatare ateganya amande y’ibihumbi 20 ku nka imwe ifatiwe muri iki kibaya hatarimo agaciro k’imyaka yangijwe.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ngo abagaruje 90 gus ango izindi(inka) abashumba bazambuye abapolisi?????ni gute umushumba yambura polisi inka???

kimongi yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

banyarwanda banyarwandakazi,ntabwo kwigomeka ku buyobozi ari byiza, twubahirize amategeko agenga igihugu cyacu mu nzego zose bityo twubahane

kayibanda yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Mubigishe bayoboke !@

Edy yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka