Nyanza: Polisi yerekanye abashijwa kuyogoza abantu babiba mu ngo
Ku wa 3 Mata 2015, Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza yerekanye abantu batandatu ikurikiranyeho ubujura buciye icyuho bwibasiye bamwe mu batuye mu Mujyi wa Nyanza mu minsi ishize bakibwa bimwe mu bikoresho byo mu nzu.
Aba bantu berekaniwe kuri gare y’Akarere ka Nyanza ndetse n’ibikoresho bafatanywe kugira ngo ba nyirabyo babisubizwe.
Ibikoresho byerekanywe birimo za televiziyo, inkweto, ibiringiti, amashuka n’ibindi bikoresho by’agaciro byifashishwa mu ngo z’abaturage.
SSP Francis Muheto, umuyobozi wa polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza yavuze ko abo bantu bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura buciye icyuho.

Yashimye bamwe mu baturage bakomeje kuyisangiza amakuru bayitungira agatoki ibihungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo, ariko anibutsa abaturage ko bagomba kuba maso bagacunga neza ibyabo kugira ngo babirinde kwibwa.
Asobanura uburyo ibyo bikoresho byagiye byibwa yavuze ko hari abagiye bakinga bakibagirirwa imfunguzo zabo mu nzugi bityo abajura bakabaha uburyo bwo gukingura bakiba ibyo bashaka.
Ngo kuba abo bakurikiranyweho ubwo bujura bafashwe bakerekanirwa mu ruhame, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza yasobanuye ko bigamije gutanga isomo ku ruhare rwa buri wese hagaragazwa ko ari ingirakamaro mu kurwanya ibyaha.
Yagize ati “Iki gikorwa dukoze cyo kubamurikira aba bantu dukurikiranyeho ubujura kibabere isomo ko ubujura buriho kandi mwirinde kugura ibyo bita imari nyamara biba byibwe kuko uwo tubifatanye nawe tumukurikiranaho ubujura”.
Muri abo bafashwe harimo uvuga ko yaguze bimwe muri ibyo bikoresho ngo atazi ko byibwe ariko polisi yavuze ko nawe imukurikiranyeho ubujura kimwe n’abandi, usibye ko bose babihakana.
Abaturage bamurikiwe ibyo bikoresho bishimiye ko ba nyirabyo bagiye kubisubizwa ndetse bemerera polisi kuyibera ijisho bafatanya nayo kurwanya ibyaha muri rusange.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
plice ikoje gukora akazi kayo neza bityo turayishimira
polisi turayishyigikiye
Birakwiye kutwereka ibisambo ariko harimo nabarengana kuba yaraguze ibyo bintu bikaba byarabonetse bigasubizwa banyirabyo ndumva barekurwa abaguze hagarikiranwa abagurishije
NIBYIZA! POLICE YACU OYE!
Nyanza Izahe Muhanga Isomo Kuko Ho Wibwa Kandi Amarondo Akorwa. Mbese Ni Bande Biba Ubwo?