Ngororero: 28 batorotse TIG barafashwe bajyanwa mu kigo ngorora muco
Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 194 bahawe igihano cy’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu kamaro ariko bakayitoroka ariko bakongera gufatwa, boherejwe mu kigo ngororamuco cya Ngororero aho bari guhabwa uburere mboneragihugu.
Iki gikorwa cyakozwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buhatanyije n’inzego z’umutekano, abo butangaza ko 28 mu batorotse TIG aribo bamaze gutabwa muri yo bagahita bshyirwa muri iki kigo.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko inama y’umutekano yemeje ko abantu bose batorotse TIG bagomba gushakishwa bagasubizwa muri icyo gihano. Avuga kandi ko abazakomeza kwinangira bashobora no kuzakurikiranwa agasubizwa muri gereza.

Ruboneza avuga ko amategeko ateganya ko umuntu utorotse TIG agafatwa abanza kugirwa inama n’ubuyobozi bw’umurenge atuyemo kugira ngo akomeze igihano. Iyo nyiri kugirwa inama akomeje kwinangira, ngo inama y’umutekano ishobora kwemeza kumusubiza muri gereza.
Muri rusange mu karere ka Ngororero abatorotse imirimo nsimburagifungo bose hamwe ni 82, aho umuyobozi w’akarere avuga ko bagiye bimukira mu turere dutandukanye ariko ngo ku bufatanye n’inzego zitandukanye bakaba barimo gushakishwa ngo bakomeze ibihano bahawe cyangwa basubizwe muri gereza.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|