Rutsiro: Yihinnye gato agiye kwihagarika umurambo we bawusanga muri Sebeya

Kuri uyu wa 01 Mata 2015 umugore witwa Izandinda Honorine wo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro yaburiwe irengero baza kumusanga yaguye mu mugezi wa Sebeya yitabye Imana.

Uyumugore yari avanye n’umugabo we, Ndagijimana Josue, kuvuza umwana ku Ivuriro rya Nyabirasi riherereye mu Karere ka Rutsiro mu masaha y’ijoro ni bwo yamubwiraga ko agiye kwihagarika umugabo aramutegereza araheba agiye kumushaka aramubura ahita ataha azi ko yamusize ageze mu rugo asanga ntawe uhari.

Ubwo kuri uyu wa gatatu bajyaga kumushaka basanze yaguye mu mugezi wa Sebeya yitabye Imana hakaba hakekwa ko yanyereye akagwamo dore ko imvura yari imaze iminsi igwa uwo mugezi waruzuye cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Christophe Mudahemuka, na we yemeza ayamakuru.

Avuga ko batoraguye umugore mu mugezi wa Sebeya yitabye Imana akaba yarabuze ku wa kabiri ubwo yavanaga n’umugabo we kuvuza umwana akamubwira ko agiye kwihagarika umugabo aza kumubura hakaba hakekwa ko yanyereye akagwamo kandi umugezi wari waruzuye cyane kubera imvura yari imaze iminsi igwa.

Abajijwe niba uyu mugore ataba yiyahuye, Mudahemuka yavuze ko ibyo atabimenya bizamenyekana kwa muganga batangaje neza icyamwishe gusa agahamye ko akurikije uko yari abazi ngo uwo mugore yari abanye neza n’umugabo we.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Gisenyi kugira ngo abaganga bagaragaze icyabac yamwishe.

Mbarushimana Cisse Aimable

Ibitekerezo   ( 2 )

Oya di Mamie ,wihamya ibyo bintu.

@@@@ yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Huum uyu mutype yamwikijije tu!!! Wagira ngo ntimujya mureba enquetes impossibles

mamie yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka