Burera: Yaburiwe irengero nyuma yo kwihekura no gukomeretsa umugore we
Umugabo witwa Nziyumvira Jean d’Amour utuye mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, yaburiwe irengero nyuma yo gutema umwana we w’imyaka itatu agapfa ndetse akanakomeretsa umugore we, ubu akaba ari mu bitaro bya Ruhengeri.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanika buvuga ko ibyo byabaye mu masaha ya nijoro ku wa kane tariki 02 Mata 2015, ubwo Nziyumvira n’umugore we witwa Nyiransabima Esperence, batahaga bavuye muri santere ya Nyarwondo iri mu Murenge wa Rugarama, aho bari biriwe basangirira inzoga mu kabari.
Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, avuga ko ku manywa aba bombi birirwanye basangira inzoga. Umugore ngo ni nawe wari wagiye kugurira umugabo we. Batashye nijoro, bageze mu rugo ngo batangiye gutongana kubera isindwe bari bafite.
Ngo izo ntonganya zaje kubyara imirwano, maze Nziyumvira yegura umupanga, agiye gutema uwo mugore we (Nyiransabimana) ufata umwana uwo mugore yari ahetse mu mutwe.
Uwo mwana babyaranye yahise apfa umugore nawe arakomereka bikomeye bamujyana kwa muganga, mu bitaro bya Ruhengeri biri mu Karere ka Musanze.
Nziyumvira akimara gukora aro marorerwa yahise aburirwa irengero kugeza na n’ubu. Nkanika avuga ko kuva muri iryo joro bamushakishije ku buryo ngo banagiye muri Uganda kumushakirayo ariko baraheba. Na n’ubu baracyamushakisha.
Mu Murenge wa Cyanika ndetse no mu Karere ka Burera muri rusange hakunze kumvikana impfu z’abantu ziturutse ku makimbirane ashingiye ku businzi.
Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko ayo makimbirane akururwa ahanini n’ibiyobyabwenge bigaragara muri ako karere, bituruka muri Uganda. Ikiyobyabwenge kihiganje cyane ni kanyanga.
Ubu ubuyobozi bwashyize ingufu mu kukirwanya bukora umukwabo wo gufata ababicuruza bazwi ku izina ry’Abarembetsi. Bahamya ko kuva aho batangiriye kubafata bakabashishikariza kubireka bagakora indi mirimo, kanyanga igenda igabanuka.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyonigaruka yamaraso bamennye abakurikira erega kwica ntibizabavamo ndavuga nako muriyizi muge mwicana ariko ntimuzongere kureba .........