Umucuruzi wo mu Burundi yasubijwe ibicuruzwa bye byafatiwe mu modoka y’inyibano

Polisi y’u Rwanda yasubije umurucuruzi wo mu Burundi witwa Gloria Uwimana ibicuruzwa bye, nyuma yo kubifatira mu modoka y’injurano ku mupaka w’Akanyaru, yibwe mu gihugu cy’u Buyapani ikazanwa gukoreshwa mu Burundi.

Uyu mucuruzi yari yakodesheje iyi modoka mu Burundi kugira ngo imuzanire ibicuruzwa bye birimo amavuta y’ubuto n’amavuta yo koza ibikoresho (Detergeant) ariko aza kuza guhamagarwa abwirwa ko ibicuruzwa bye byafatiwe mu Rwanda, nk’uko yabitangaje ubwo yasubizwaga ibicuruzwa bye kuri uyu wa mbere tariki 6/4/2015.

Iyi modoka ni yo yafatiwemo ibicuruzwa by'umucuruzi. Nyir'ibicuruzwa yabihawe ariko yo isubizwa mu Buyapani.
Iyi modoka ni yo yafatiwemo ibicuruzwa by’umucuruzi. Nyir’ibicuruzwa yabihawe ariko yo isubizwa mu Buyapani.

Yagize ati “Umukozi wacu ushinzwe kugenzura ibicuruzwa byacu ku Kanyaru ni we wabanje guterefona atubwira ko imodoka bayifashe, hanyuma musaba ko navugana n’umushoferi wayo ariko na we ntiyansobanurira neza akambwira ko Polisi yabasabye gukuramo ibintu.

Twagize ngo ni ikibazo gisanzwe tujya kuri Polisi mpuzamahanga y’u Burundi ni bo batumenyesheje ko yibwe badusaba ko twaza kureba Polisi y’u Rwanda bakadusubiza ibicuruzwa.”

Avuga ko iyi modoka yari itwaye ibicuruzwa bya toni 11 bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 13,200 yagombaga kwishyura nyirayo amadolari 1,900 yo kumutwarira, mu gihe yaba amaze kumugezaho ibyo bicuruzwa.

Gusa avuga ko yishimiye kuba Polisi yamufashije kubona ibicuruzwa bye, kuko yari ahangayitse ko ashobora guhomba.

Yasibanuye ko ahasigaye ari aha nyir’imodoka kuza kwisobanura kugira ngo agaragaze aho iyo modoka yayikuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yatangaje ko iyi modoka yari imaze igihe kinini yibwe mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani, ariko kubera imikorere myiza ya Polisi mpuzamahanga ikaba igiye gusubizwa aho yakuwe.

Yabutiye abafite ibitekerezo by’ubujura cyangwa abantu bapfa kugura ibintu batashishoje ko kuri iki gihe nta mahirwe akiriho ko umuntu yakwiba ikintu kigahera burundu, kubera uburyo bakoresha bugenzura buri kintu cyane cyane imodoka cyambutse umupaka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka