Abaturage bo mu Mudugudu wa Rukore mu Kagari ka Kahi ko mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza barasaba inzego z’ubuyobozi kubakiza urugomo rw’abashumba kuko ngo iyo bahinze imyaka abashumba bayahuramo inka itarera, kandi nyir’imyaka yavuga bakamukubita.
Mporayonzi Emmanuel w’imyaka 42 y’amavuko yaraye yishe umugore we witwa Mukashema Virginie wimyaka 52 amutemesheje umupanga ku ijosi, bapfuye amakimbirane ashingiye ku masambu.
Inzego z’umutekano zirasaba abaturage bo mu kagari ka Kabura ko mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza gukorana na zo mu rwego rwo guhashya Kanyanga yakunze kuvugwaho kuba intandaro y’umutekano muke muri ako kagari.
Umugabo witwa Uwamahoro Alfred w’imyaka 40 utuye mu Kagari ka Rugeyo mu Murenge wa Murunda ho mu Karere ka Rutsiro aracyashakishwa n’inzego z’ubuyobozi nyuma yo gukubita umwana we bikamuviramo urupfu.
Mu gihe abamotari bo mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro bari barashyiriweho parikingi nshya yo gukoreramo hagamijwe kwirinda impanuka za hato na hato muri Santere ya Congo-Nil bakayanga, noneho bemeye gukorera muri iyo parikingi.
Umugore witwa Mukaruberwa Seraphine uri mu kigero cy’imyaka 40, wari utuye mu murenge wa Remera, akagari ka Butiruka mu mudugudu wa Gasabo mu karere ka Gatsibo, yaraye yihswe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 5 Nyakanga 2015.
Mu ijoro rishyira tariki 5 Kanama 2015, inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana zatahuye uruganda rwa “Kanyanga” mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu wa Gahondo mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi ndetse zita muri yombi abantu bane bari batetse Kanyanga cyakora nyir’urwo ruganda witwa Mukamusangwa Donatha yahise yiruka (…)
Kuri uyu wa 04 Kanama 2015 umugore uri mu kigero cy’imyaka 22 witwa Dusengimana Speciose wari utuuye mu Kagari ka Mberi mu Murenge wa Rusebeya ho mu Karere ka Rutsiro yikubise hasi ahita yitaba Imana.
Nkuriyingoma Pacifique, Ngengahimana Emmanuel na Havugimana Emmanuel bari mu maboko ya Polisi/Sitasiyo ya Kirehe nyuma yo gufatanwa imifuka umunani y’urumogi rupima ibiro 400 ubwo bari bazjynye imodoka bagiye kurupakira barugemura i Gitarama.
Inzego z’ubuyobozi mu Ntara y’Amajyepfo zahagurukiye ikibazo cy’umutekano ku musozi w’Amasengesho wa kanyarira uherereye mu rugabano rw’uturere twa Ruhango na Muhanga.
Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015 mu Karere ka Nyabihu,hatahuwe bamwe mu bava muri Congo biyita ko ari impunzi zitahutse nyamara ngo atari zo.
Abasirikare 24 bava mu bihugu umunani by’Afurika barangije amahugurwa y’iminsi 10 mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro, (Rwanda Peace Academy) batangaza ko ibyo biboneye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi bazahanira mu butumwa bwabo bazoherezwaho ko bitabaho ukundi ahandi.
Mu ngendo abadepite n’abasenateri barimo gukorera hirya no hino mu Karere ka Musanze mu rwego rwo kwakira ibitekerezo by’abaturage imbonankubone ku ivugururwa ry’ingingo y’i 101 y’Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame akomeze kubayobora, abari batahiwe ni abahinzi b’ibireti bashimangira ko nta wundi wari kugarura (…)
Kuba abantu batabona amakuru ajyanye n’uko ubwishingizi bw’amazu bufatwa n’ibiciro byabwo ngo biri mu bituma batitabira gushinganisha imitungo yabo itimukanwa nk’amazu bakeka ko ubwishingizi buhenze cyane ku buryo batayabona.
Inzu yacururizwagamo ibikoresho by’amatelefoni na za sharijeri zazo ibarizwa mu isantere y’ubucuruzi ya Guriro yo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu, yibasiwe n’inkongi y’umuriro irayitwika ntihagira ikirokoka mu bicuruzwa byose byari biyirimo.
Polisi y’igihugu yatangiye ubukangurambaga bwo kwigisha abapolisi uburyo bwo gukumira ibikoresho by’ibyiganano, kubera impungenge ifite z’uko bishobora kuzaba byinhsi bigatangira guteza ibibazo mu baturage.
Abajura bitwaje intwaro baraye bateye banki Umurenge Sacco Kanzenze yo mu murenge wa Kanzenze bica umurinzi bakomeretsa undi ariko ntibabona amafaranga bashakaga, mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 20 Nyakanga 2015.
Abakozi batatu bakora ku Karere ka Nyamasheke barimo Noteri, Umuyobozi wa DASSO Wungirije n’umukozi ukora isuku ku karere batawe muri yombi bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukora inyandiko mpimbano.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi bashingiye ku bikorwa by’iterambere rusange ndetse n’ibyabo bwite bamaze kugeraho birimo imihanda , amashuri , amazi meza , Girinka , umutekano ,ibigo nderabuzima, n’ibindi byinshi bagezeho ngo bifuza ko ubusabe bagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko bifuza ko (…)
Mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke hafatiwe imifuka ibiri y’urumogi yari ivuye muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo, kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2015, mu kirwa cya Biti mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke.
Abaturiye Pariki y’Akagera bavuga ko inyamaswa zikiri hanze y’uruzitiro rw’iyo pariki ari imbogamizi ku mutekano wabo ndetse n’imyaka bahinga.
Shamamba Kenedy Akitondo, umupolisi wa Kongo wafatiwe mu Rwanda m’Ukuboza 2014, na Bievenue Steven Asimwe, umusirikare mu ngabo za Kongo FARDC na we wafatiwe mu Rwanda muri Kamena 2015, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2015 bashyikirijwe JVM, itsinda ry’ingabo zigenzura iby’imipaka, ICGLR, kugira ngo ribashyikirize igihugu cyabo.
Umwana uri mu kigero k’imyaka 17 wakinaga na bagenzi imbere y’ikiyaga giherereye mu murenge wa Kacyiru mu kagali ka Kamatamu, yarohamyemo ahita apfa ubwo yageregazaga kujyamo koga.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Emannuel Gasana arasaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bo mu turere twa Huye na Gisagara, guharanira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we, bakumira ibyaha bitaraba, banatangira amakuru ku gihe kandi vuba.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Chief Spertendant Francis Muheto, aratangaza ko ugereranyije n’amezi ashize, abamotari batangiye guhindura imyumvire kuri amwe mu makosa bakoraga abangamira ibikorwa by’abashinzwe umutekano n’abagenzi.
Umugabo witwa Igirukwigena Bonaventure utuye mu Mudugudu wa Kijibamba mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi nyuma ashinjwa kugerageza gufata ku ngufu umukobwa we, byamunanira akamutemagura.
Umusore w’imyaka 19 wo mu Kagari ka Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo ho mu Karere ka Rutsiro ari mu maboko ya Polisi kuri Sitasiyo ya Kivumu akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 7 y’amavuko wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.
Nyuma y’uko polisi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bahagurukiye kurwanya abacuruza n’abakoresha inzoga zitemewe, bamwe batangiye gushaka amayeri yo kuzicuruza bakoresheje amacupa cyangwa ibindi bikoresho bisanzwe bizwi ko bibamo ibicuruzwa byemewe mu gihugu.
PC Mukandayisenga Alphonsine, wari umupolisikazi mu Karere ka Kamonyi, yapfiriye ahitwa Gifumba mu rugabano rugabanya Akarere ka Muhanga n’Akarere ka Ruhango ubwo yajyaga mu masengesho ku musozi wa Kanyarira uri mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.
Abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Kirehe barashinja ubuyobozi bw’imidugudu kubaka amafaranga ibihumbi bitandatu bwise umusoro w’umudugudu.