Rutsiro: Umugore yikubise hasi ahita yitaba Imana
Kuri uyu wa 04 Kanama 2015 umugore uri mu kigero cy’imyaka 22 witwa Dusengimana Speciose wari utuuye mu Kagari ka Mberi mu Murenge wa Rusebeya ho mu Karere ka Rutsiro yikubise hasi ahita yitaba Imana.
Mu ma saa moya za mu gitondo Dusengimana ngo yabwiye umugabo we ko hari ikintu kimufashe mu mutima hashize umwanya bari kwitegura yikubita hasi ahita ashiramo umwuka nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya, Sylvestre Bisangabagabo.
Agira ati “Ni byo muri iki gitondo cyo ku wa kabiri twabonye amakuru yemeza ko hari umugore wikubise hasi agahita yitaba Imana.”
Bisangabagabo avuga ko ababyeyi ba nyakwigendera bemeza ko yari asanzwe afite ikibazo cy’indwara y’umutima bagakeka ko ari yo mpamvu y’urupfu rwe.
Nyuma yo kwitaba Imana, umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro bya Murunda ngo abaganga bemeze neza icyaba cyamwishe.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|