Rutsiro: Arashakishwa akekwaho gusambanya umwana ku ngufu
Kuri uyu wa 11 Kanama 2015, umusore witwa Rukundo uri mu kigero cy’imyaka 22 utuye mu Kagari ka Sure mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro yaburiwe irengero ubu akaba ashakishwa akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 9 ku ngufu.
Ise w’uyu mwana wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yatangarije Polisi ko uwo Rukundo yamufashe abanje kumushuka ko agiye kumutuma.
Yagize ati “Umwana wanjye akimara kumbwira ko Rukundo yamushutse amubwira ko agiye kumutuma inyanya agahita amusambanya nahise mbibwira ubuyobozi tujya kumushaka dusanga yagiye kera.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Nirere Etienne, na we yadutangarije ko yamenye ayo makuru y’ifatwa ku ngufu ry’uwo mwana w’umukobwa ariko ko inzego z’umutekano zirimo kubikurikirana kugira ngo umusore wamufashe atabwe muri yombi.
Uwo mwana yahise ajyanwa kwa muganga ngo bamupime niba koko yasambanyijwe ndetse ngo banarebe niba nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba yandujwe.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|