Kacyiru: Umwana w’imyaka 17 yapfiriye mu kiyaga kizwi nk’icya Nyagahene arohamye

Umwana uri mu kigero k’imyaka 17 wakinaga na bagenzi imbere y’ikiyaga giherereye mu murenge wa Kacyiru mu kagali ka Kamatamu, yarohamyemo ahita apfa ubwo yageregazaga kujyamo koga.

Hari mu masaha y’isaa tanu n’igice zo kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Nyakanga 2015 ubwo uyu mwana yarohamaga, nk’uko umwe mu batangabuhamya witwa Gadi Niyigena wahageze nyuma y’iminota mike iyi mpanuka ikimara kuba yabitangarije Kigali Today.

Yatangaje ko ubwo yahageraga yasanze hashize iminota itageze ku icumi uwo mwana arohamye abaturage barimo kugerageza kumurohora ariko bikaba iby’ubusa. Yakomeje atangaza ko Polisi nayo yahageze nyuma y’amasaha abiri ariko nayo ntiyabasha kubona umurambo.

Kugeza ku masaha y’isaa kumi umurambo wari utaraboneka nubwo hari hakoreshejwe imbaraga zitandukanye mu butabazi, haba ku ruhande rwa Polisi n’urw’abaturage bagerageje gukoresha uburyo bwa gakondo.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko uwo mwana niwe nyina yari afite wenyine mu muryango.

Abarenga 15 bamaze kugwa muri iki kiyaga bivugwa ko ari icy’umunyemari Nyagahene harimo umunani biyahuyemo mu gihe kitarenze imyaka ine.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 3 )

Birababaje pe
tubanje kwihanganisha,umuryango wabuze,umuvunyi wawo,Imana,ibabehafi
icyonanibaza,hariyahantu ntihaba harimo,inyamaswa zo mumazi,ingona cg imvubu zikaba,irizo zihekura,arwanda rwejohazaza!
leta nihagurukire,icyicyibazo
ariko,ubundi cyimariyiki abanyarwanda!bazahazitire hose bahashyire,nabashinzwe,umutekano
harya habamo ,amafi !

n.elie yanditse ku itariki ya: 20-07-2015  →  Musubize

Muraho, muby’ ukuri abantu bamaze kugwa muri iki kiyaga ni benshi, kubwanjye rero mbona kuhashyira abaharinda bidahagije ahubwo
hashyirwaho uruzitiro rukizengututse cyose ndetse n’abashinzwe umutekano bagashyirwaho. nawe se iki kiyaga kigiye kutumaraho abantu. rero bikwiye guhagurukirwa mu gihe inzego zose zibona KO Ari ikibazo. Murakoze

Masengesho J.Baptiste yanditse ku itariki ya: 20-07-2015  →  Musubize

Njye mbona gahunda bari barafashe yo kubuza abantu kujya koga muri icyo kiyaga yari yaratumye abantu batakariza ubuzima bwabo muri kiriya kiyaga bihagarara; kuko bari barahashyize local defence yo kurinda abajya koga muri icyo kiyaga; arko kuva bayihakura mbona aribwo accident nkizo zongeye kugaragara; nkaba mbona njye kubwanjye bahashyira DASSO izajya ihacunga bikaba byatuma nizo mpanuka zicika . Murakoze.

Eric yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka