Polisi yaangiye urugamba rwo gukumira ibikoresho by’ibyiganano bitaratangira guteza ikibazo
Polisi y’igihugu yatangiye ubukangurambaga bwo kwigisha abapolisi uburyo bwo gukumira ibikoresho by’ibyiganano, kubera impungenge ifite z’uko bishobora kuzaba byinhsi bigatangira guteza ibibazo mu baturage.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CSP Twahirwa Celestin atangaza ko nubwo ibikoresho byibyiganano n’ibidafite ubuziranenge bitarateza ikibazo mu Rwanda kubera ubuke bwabyo, hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu kubikumira.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2015, ubwo hatangizwaga amahugurwa yateguwe na Polise y’u Rwanda ifatanyije na Polise mpuzamahanga (Interopol), ahuje abapolisi 30 bo mu Rwanda n’abandi bo hanze n’abafite aho bahurira n’ibyo bikoresho, kugira ngo bafatire hamwe imyanzuro ifatika yo kubikumira.
CSP Twahirwa yavuze ko impamvu y’aya mahugurwa ari ugukumira ibi bikoresho by’ibyiganano n’ibidafite ubuziranenge, ari uko hari ibyinshi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, biramutse bitarwanyijwe kare.
Yagize ati “Nk’iyi miti bazana batera mu myaka, amafumbire cyangwa se imiti ihabwa abarwayi kwa muganga, biramutse bititondewe ngo mu gihugu hinjire ibitari ibyiganano kandi bifite ubuziranenge, bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.”
Yanatangaje kandi ko ibi bikoresha impamvu bigomba kurwanywa bikanakumirwa ari uko, ibi bikoresha bimunga ubukungu bw’igihugu kuko abenshi babicuruza batishyura imisoro, anongeraho ko muri ibyo bikoresho harimo n’amafaranga y’amakorano usanga amunga ubukungu bw’igihugu ku buryo bukomeye.
CSP Twahirwa agira inama abaturage kwirinda ibikoresha bya magendu cyane cyane imiti, abasaba kugura imiti ahantu hizewe niba bafite uburwayi, kugirango batazahura n’icyo kibazo cyo guhangikwa bagahabwa ibihimbano bikabagiraho ingaruka.
Yanagiriye inama abakora ubucuruzi butandukanye bw’ibikoresho nk’ibi, kuzajya nabo barangura ahantu hizewe kandi bakagisha inama abakozi b’ikigo cy’ubuziranenge mbere yo kurangura kuko iyo bafatanywe ibihimbano n’ibidafite ubuziranenge babihomba.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
police yacu nkunda ko ihora izana udushya igira ngo abanyarwanda n’ibyabo birusheho kugira amahoro