Rwamagana: Mu rugo rw’umukuru w’umudugudu hatahuwe uruganda rwa “Kanyanga”

Mu ijoro rishyira tariki 5 Kanama 2015, inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana zatahuye uruganda rwa “Kanyanga” mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu wa Gahondo mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi ndetse zita muri yombi abantu bane bari batetse Kanyanga cyakora nyir’urwo ruganda witwa Mukamusangwa Donatha yahise yiruka aratoroka.

Abatawe muri yombi bane barimo n’umuhungu wa Mukamusangwa, bahise bajya gufungirwa kuri Sitatiyo ya Polisi ya Kigabiro, naho uwo mukuru w’umudugudu aracyashakishwa.

Hafashwe Kanyanga n'abayicuruzaga ariko nyir'uruganda rwayo aratoroka.
Hafashwe Kanyanga n’abayicuruzaga ariko nyir’uruganda rwayo aratoroka.

Mu mukwabu wasatse urugo rw’uyu mukuru w’umudugudu, hafashwe litiro 66 za Kanyanga, ingunguru eshatu, imifuka ibiri y’isukari irimo ibilo 100 ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye byifashishwa mu guteka Kanyanga.

Urwo ruganda ngo rwari mu rutoki hafi y’ikiraro cy’amatungo kiri munsi y’urugo rwe. Aho ngo ni ho batekeraga kanyanga, iyo bamaze kuminina akajya kuyibika iwe mu rugo, abandi bagasigara bacaniriye ikiri mu ngunguru.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko bidakwiriye ko umuyobozi uba ukwiriye kubuza abaturage gukora ibyaha aba ari we ubikora.

IP Kayigi akaba yasabye abaturage muri rusange kutajya bahishira abakora ibyaha kabone nubwo baba ari abayobozi ngo kuko ubuyobozi si bwo buba bwabatumye gukora ayo makosa.

IP Kayigi kandi yasabye abaturage baba bazi Mukamusangwa ko uwamubona yabimenyesha inzego zishinzwe umutekano kugira ngo atabwe muri yombi, anakurikiranwe ku cyaha kijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Umukwabu nk’uyu kandi wakozwe mu Mudugudu wa Bicaca mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Karenge, aho umugore w’imyaka 30 yafatanywe litiro101 za Kanyanga ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuyiteka; na we akaba yahise atabwa muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Karenge.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igifungo kiva ku mwaka umwe kugeza kuri itatu ndetse n’ihazabu iva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, ku wahamwe n’icyaha kijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 4 )

turifuzako mwaduha umuhamwiza

bikorimana yanditse ku itariki ya: 4-11-2017  →  Musubize

Birakabije Kubona Abakatugiriye Inama Aribo Bayica Kubera Iziko Ubutabera Bumekeneye Azafatwa Kandi Turashimira Abatanga Amakuru!

Alias Turabashimiye yanditse ku itariki ya: 7-08-2015  →  Musubize

Kanyanga ni drogue cg ni psycotrope? Mubanze murebe amategeko niba iha wa.

Jean yanditse ku itariki ya: 7-08-2015  →  Musubize

hHahahahhahaah umukuru w’umudugudu ewana uwo ni koboyi kabsa arabayobora akanabangiza, ahanwe kabsa byintangarugero kuko nta rugero rwiza yandika, ahubwo aba yigisha aabaturage imico mibi gusa bamufunge

joel yanditse ku itariki ya: 6-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka