Inyamaswa zikiri hanze y’uruzitiro rwa Pariki y’Akagera ngo ziracyari imbogamizi ku mutekano w’abayituriye
Abaturiye Pariki y’Akagera bavuga ko inyamaswa zikiri hanze y’uruzitiro rw’iyo pariki ari imbogamizi ku mutekano wabo ndetse n’imyaka bahinga.
Hashize imyaka igera kuri ibiri Pariki y’Akagera izitiwe kugira ngo inyamaswa zayo zitazongera kujya mu baturage, ariko nyuma yo kuyizitira hari izasigaye hanze y’uruzitiro ku buryo ngo zikomeje kuba imbogamizi ku mutekano w’abaturiye iyo pariki.

Umwe mu baturage bo muri ako karere mu Murenge wa Gahini, kimwe na bagenzi be, yagize ati “Ingurube z’ishyamba, impara n’ibitera biraza bikatwonera. Usiga ihene uyiziritse warangara gato ibitera bikaba birayitwaye, hari n’imbogo zikizerera hano hanze ariko zo ziracyari nkeya.”
Inyamaswa zikiri inyuma y’uruzitiro rwa Pariki y’Akagera ziganjemo Impala, Ingurube z’ishyamba ndetse n’ibitera. Gusa hari n’imbogo zagiye zigaragara inyuma ya pariki nubwo zitakiri nyinshi, hakiyongeraho n’imvubu ziba mu biyaga by’iyo pariki zagiye zinavugwaho guhitana ubuzima bwa bamwe mu baturiye iyo pariki.
Abayituriye basaba ubuyobozi bwayo kugira icyo bukora ngo zidakomeza kubahungabanyiriza umutekano. Gusa, uUmuyobozi w’iyo Pariki, Jes Gruner, avuga ko inshingano bafite ari iyo kumenya iby’inyamaswa ziri imbere muri pariki. Cyakora agasaba abaturage kujya bataha kare ngo izo nyamaswa ziri hanze zitazagira abo zica.
Agira ati “Urupfu ntabwo ari rwiza, dukomeje gukora ubukangurambaga tugasaba abaturage kugabanya ingendo za nijoro kuko bashobora guhura n’inyamaswa, icyo bisaba ni ugukomeza gukora ubukangurambaga.”

Guverineri w’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, na we yemeza ko izo nyamaswa zikiri hanze ya pariki ari imbogamizi ku baturage, akavuga ko buri mwaka haba igikorwa cyo kuzishakisha kugira ngo zisubizwe muri pariki.
Asaba abaturage kujya batanga amakuru y’aho ziri kugira ngo igihe cyo kuzisubiza muri pariki nikigera bamenye aho bazishakira.
Nubwo ubuyobozi ngo butifuriza umuturage uwo ari we wese guhohoterwa n’inyamaswa za pariki, Guverineri Uwamariya avuga ko uwagira ibyago zikamuhohotera yahabwa indishyi bitewe n’uko Leta yashyizeho ikigega gishinzwe gutanga indishyi ku bantu bononewe n’inyamaswa z’iyo pariki.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|