Kayonza: Inzego z’umutekano zahagurukiye akagari ka Kabura kubera umutekano muke gaterwa n’ikoreshwa rya Kanyanga

Inzego z’umutekano zirasaba abaturage bo mu kagari ka Kabura ko mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza gukorana na zo mu rwego rwo guhashya Kanyanga yakunze kuvugwaho kuba intandaro y’umutekano muke muri ako kagari.

Abatuye muri ako kagari barasabwa kujya batanga amakuru ku bakora kanyanga, abatazajya bayatanga bagafatwa nk’abafatanyacyaha b’abakora kanyanga.

Izi ni zimwe muri Kanyanga zafatiwe i Kabura abaturage bakiri kuziteka.
Izi ni zimwe muri Kanyanga zafatiwe i Kabura abaturage bakiri kuziteka.

Akagari ka Kabura kakunze kuvugwaho kuba indiri y’abakora ikiyobyabwenge cya Kanyanga, iyo kanyanga ikaba ikunze guteza ibibazo by’umutekano muke birimo ubujura ndetse n’urugomo rwa hato na hato rimwe na rimwe rutera n’urupfu.

Gusa kuba kanyanga idacika muri ako gace bamwe mu bagatuye babifata nk’intege nke z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zijenjekera abayikora n’abayinywa, nk’uko Ryaka Jovit abivuga.

Inzego z’umutekano kuri wa 05 Kanama 2015 zaganiriye n’abaturage b’ako kagari mu rwego rwo kujya inama uburyo kanyanga yacika muri ako gace.

Kanyanga zafashwe mu mukwabo zamenewe imbere y'abaturage nyuma y'inama bagiranye n'inzego z'umutekano.
Kanyanga zafashwe mu mukwabo zamenewe imbere y’abaturage nyuma y’inama bagiranye n’inzego z’umutekano.

Benshi mu bayobozi b’imidugudu bavuze ko kuba kanyanga idacika muri ako gace biterwa n’uko abayikora bigize ibyihebe, rimwe na rimwe abayobozi bagatinya kubatangaho amakuru batinya ko babahungabanyiriza umutekano.

Gusa umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko abo bakuru b’imidugudu bakoranye neza n’abaturage mu gutanga amakuru ku bakora kanyanga byatuma icyo kiyobyabwenge gicika.

Bamwe mu batuye i Kabura bavuga ko kuba badashishikarira gutanga amakuru ku bakora kanyanga babiterwa n’uko iyo babatanze bagera kuri polisi bagahita barekurwa badahanwe, bagaruka muri ako kagari bagatangira gutoteza ababatanzeho amakuru.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba AIP Emmanuel Kayigi avuga ko kurekura bene abo baba bakekwaho gukora Kanyanga biterwa n’uko abaturage baba batabatanzeho amakuru afatika kugira ngo bashyikirizwe inzego z’umutekano.

Inzego z’umutekano zihagurukiye iki kibazo nyuma y’uko umuturage witwa Kubwimana Yuston wo muri ako kagari ku wambere w’iki cyumweru yaturikanywe n’ingunguru yari atetsemo Kanyanga ikamutwika, ubu akaba arwariye mu bitaro bya Rwinkwavu.

Nyuma yaho gato inzego z’umutekano zakoze umukwabo muri ako kagari zifata kanyanga bamwe mu baturage bari batetse ikaba yamenewe imbere y’abaturage kuri uyu wakane.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Kanyanga nibazica no mumurenge wa Kabare/Kayonza bazaba umutekano bawugezeho tuzaryama dusinzire

alias yanditse ku itariki ya: 8-08-2015  →  Musubize

Kanyanga ntagihe itamaganywe,gucika kwayo biragoye kubera abayobozi b’ibanze baba babiziranyeho n’abaziteka bakajya babakingira ikibaba bitewe n’inyungu nabo bungukiramo,uzagere ahitwa Kandahare mumurenge wa Rusororo uzagira ngo n’inganda mpuzamahanga

Ruberanziza yanditse ku itariki ya: 8-08-2015  →  Musubize

Kanyanga ntagihe itamaganywe,gucika kwayo biragoye kubera abayobozi b’ibanze baba babiziranyeho n’abaziteka bakajya babakingira ikibaba bitewe n’inyungu nabo bungukiramo,uzagere ahitwa Kandahare mumurenge wa Rusororo uzagira ngo n’inganda mpuzamahanga

Ruberanziza yanditse ku itariki ya: 8-08-2015  →  Musubize

njye navukiye ikabura nzi ibyaho, kanyanga ntiyananiranye ahubwo abayobozi b’inzego z’ibanze nibo bafatanya na bayiteka ba mbere.nigute se abaturage badafite nI intwaro bananira reta?! ngo baranasora maze!!!

s.c yanditse ku itariki ya: 7-08-2015  →  Musubize

njye navukiye ikabura nzi ibyaho, kanyanga ntiyananiranye ahubwo abayobozi b’inzego z’ibanze nibo bafatanya na bayiteka ba mbere.nigute se abaturage badafite nI intwaro bananira reta?! ngo baranasora maze!!!

s.c yanditse ku itariki ya: 7-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka