Rutsiro: Arashakishwa nyuma yo gukubita umwana we ngo bikamuviramo gupfa
Umugabo witwa Uwamahoro Alfred w’imyaka 40 utuye mu Kagari ka Rugeyo mu Murenge wa Murunda ho mu Karere ka Rutsiro aracyashakishwa n’inzego z’ubuyobozi nyuma yo gukubita umwana we bikamuviramo urupfu.
Byabaye mu ijoro ryo ku wa 05 Kanama 2015 ubwo Uwamahoro ngo yasangaga uwo mwana w’imyaka 12 witwa Niyigaba yamenaguye amatafari ise yari yarabumbye aramukubita umwana agerageje guhunga se amwirukaho agwa mu mukingo aravunagurika bamujyanye kwa muganga bamugezayo yashizemo umwuka.
Reberaho Rapfael, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda avuga ko Uwamohora agishakishwa kuko akimara kumenya ko umwana yapfuye yahise atoroka.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mushyireho amafoto yuwo mugome tumufate.
I Murunda birakabije bisubireho kabisa kuko ubwicanyi bumaze gufata intera,muminsi mike ishije sibwo umugabo waho Murunda ya Rutsiro yishe umugore we n’umwana ra!!