Burera: Umwana w’imyaka 5 yishe mugenzi we bakina
Abana babiri bari mu kigero cy’imyaka itanu y’amavuko, bo mu Kagari ka Nyagahinga, mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, barimo bakinira mu murima, umwe azamuye isuka imanukira mu mutwe wa mugenzi we, ahita apfa.
Hari mu ma saa cyenda z’umugoroba wo ku wa 10 Kanama 2015, ubwo abo bana bari basanzwe ari nshuti, bashyiraga ibiryo ababyeyi babo bari bakiri mu murima bahinga.
Dusabimana Joselyne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga, abisobanura, agira ati “(utwo twana) twakinaga, turi mu murima ahantu ababyeyi babo bari barimo guhinga, tubajyaniye ibiryo, noneho kamwe kazamura isuka, kayimanuye yikubita mu mutwe w’akandi, gahita gapfa.”
Ibyo bikimara kuba, ngo uwo mwana yabonye mugenzi we aryamye hasi atinyagambura, abona n’abandi bantu bari kurira, ahita yiruka, baramugarura bamuhumuriza. Nyuma yaho kandi ngo bamwegereye bakomeza kumuhumuriza; nkuko Dusabimana abihamya.
Agira ati “Bwari ubwana bw’inshuti. Mu gitondo (ku wa kabiri tariki ya 11/08/2015) twagezeyo ako kana turakareba, turakaganiriza, turakabwira tuti ‘gahumure nta kibazo, mugenzi we yarwaye, mu kanya baramujyana kwa muganga.”
Ikindi ngo ni uko ababyeyi b’uwo mwana wapfuye, babyakiriye kuko nta bundi bugome babonye uwo mwana wundi yabikoranye.
Dusabimana akomeza avuga ko bagiriye inama ababyeyi b’uwo mwana, kumwigiza kure mu gihe bari gushyingura mugenzi we, mu rwego rwo gutuma atabibona. Kuko ngo abonye bari kumushyingura yagira ihungabana.
Aba bana bombi bafitanye isano ya hafi kuko ababyeyi babo bava inda imwe. Uwo witabye Imana, umurambo we bawujyanye kuwukorera isuzuma, nyuma uze gushyingurwa.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
twihanganishije iyo miryango ariko nanone ababyeyi bajye barebera hafi
Mujye mukomeza kutugezaho amakuru kubahaturuka tuba turi Kure yaho. Murakoze
Birababaje gusa Imana imwakire mubayo Kandi nimiryango mwihangane.
iyo miryango yihangane yose.
ndihanisha umryango we kandi Imana imwakire murakoze.
Umuryango we niwihangane kandi Imana imwakire
birababajecyane ariko iyomiryango yihangane.
Birababaje.Uwo mwana nibatamukurikiranira hafi nawe azapfa ahagaze.Twihanganishije iyo miryango
Birababaje imana imwakiremubayo.
imana imwakire mubayo kuko uwamwana ntacyo yari agambiriye pe!