Nyagatare: Kutarara amarondo ngo bituma abajura bibasira inka
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 10 Kanama 2015, mu Mudugudu wa Marongero mu Kagari ka Ryabega ho mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, hibwe inyana 6 ariko ziboneka hafi saa tanu z’amanywa zigaruye.
Izi nyana zose zakuwe mu rwuri rw’uwitwa Musoni ahagana saa sita z’ijoro ariko abashumba babimenyesha ubuyobozi saa munani z’urukerera.
Placidia Benimana, Umukozi w’Akagari ka Ryabega ushinzwe Imibereho Myiza, avuga ko bakimara kubimenya ubuyobozi bwifashishije abaturage batangira gushakisha hafi n’umugezi w’akagera ndetse na Gashenyi mu gihugu cya Uganda.
Gusa, ngo bigeze mu masa tanu kuri uyu wa 10 Kanama izi nka zose zaje kuboneka ziturutse mu Kagari ka Kamate mu Murenge wa Karangazi zishoreye.
Placidia Benimana avuga ko irondo ritagikorwa muri aka gace, ari na yo mpamvu byorohera abajura kwiba amatungo y’abaturage.
Agira ati “Nta kubeshye irondo ntirigikorwa. Uretse ko ryigeze kubaho kandi rikora neza. Tugiye kurikaza kandi bizoroha kuko abaturage babonye ko ikibazo cy’ubujura guhari.”
Ubujura bw’inka bukorwa mu Karere ka Nyagatare, ahanini bwambukiranya imipaka. Hari inka zibwa zigatwarwa mu bihugu bya Uganda na Tanzaniya bihana imbibe n’Akarere ka Nyagatare.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|