Rusizi: Bamwe mu baturage bifuza kuyoborwa na Kagame Paul manda zitabarika

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi bashingiye ku bikorwa by’iterambere rusange ndetse n’ibyabo bwite bamaze kugeraho birimo imihanda , amashuri , amazi meza , Girinka , umutekano ,ibigo nderabuzima, n’ibindi byinshi bagezeho ngo bifuza ko ubusabe bagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko bifuza ko ingingo 101 y’Itegeko Nshinga ihinduka bwakwihutishwa Perezida Paul Kagame akayobora manda zitabarika.

Abo baturage babitangarije itsinda ry’intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda riyobowe na Depite Mwiza Esperence ubwo ryari mu biganiro n’abaturage muri uwo Murenge wa Nyakabuye kuri uyu wa 20 Nyakanga 2015 bigamije guha abaturage ijambo mu kuvugurura zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga harimo n’iy’101 ivuga ko mubare wa manda Perezida wa Repubulika agenerwa.

Depite Mwiza Esperance yabasobanuriye ko bari bagiye kumva ibitekerezo byabo ku bijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga.
Depite Mwiza Esperance yabasobanuriye ko bari bagiye kumva ibitekerezo byabo ku bijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga.

Ntawiha Justine, umwe mu baturage bo muri uwo murenge wa mbere wafashe ijambo, yabwiye intumwa za rubanda ziri mu biganiro n’abaturage mu mirenge ku bijyanye no kovugurura Itegeko Nshinga, ko yari afite ikibazo cyo kutabona ariko ngo yahawe amadorubindi amufasha kubona mu gihe abandi bose bayoboye iki gihugu mbere bamutambukagaho ntibagire icyo bamumarira akifuza ko yayobora igihe cyose azaba akiriho.

Ihabose Germain, na we wo muri uwo murenge, avuga ko akimara kumenya ko manda y’umukuru w’igihugu igiye kurangira yahise ajya mu bwigunge kuko ngo yumvaga agiye kuba iterambere Perezida Kagame amaze kubagezaho rizahita risubira inyuma.

Bagendaga bavuga ibyiza bakesha imiyoborere myiza yaranzwe n'ingoma ya Kagame bakifuza ko akomeza kubayobora.
Bagendaga bavuga ibyiza bakesha imiyoborere myiza yaranzwe n’ingoma ya Kagame bakifuza ko akomeza kubayobora.

Gusa, ngo amaze kumva ko bishoboka kuvugurura Itegeko Nshinga yabaye uwa mbere mu kwandika asaba ko ryahinduka Pau Kagame akemererwa yayobora manda zitabarika.

Bamwe mu basaza n’abakecuru bavuga ko bifuza ko ingingo 101 y’itegeko nshinga yahinduka bagahabwa amahirwe yo kongera kwitorera Kageme Pau kuko ngo yabageneye uburyo bwo gusaza neza aho ngo bahabwa amafaranga y’ingoboka abafasha kwikemurira ibibazo byo mu ngo.

Bamwe mu baturage bari bagiye gutanga ibitekerezo byabo ku kuvugurura Itegeko Nshinga bagaragaje ko bifuza kuyoborwa na Perezida Kagame Paul manda zitabarika
Bamwe mu baturage bari bagiye gutanga ibitekerezo byabo ku kuvugurura Itegeko Nshinga bagaragaje ko bifuza kuyoborwa na Perezida Kagame Paul manda zitabarika

Aba baturage, igisumba ibindi bahuriraho hafi ya bose icyo bahuriraho bashimira Perezida Kagame bakifuza ko yazakomeza kubayobora ngo ni uko yongeye guhuza Abanyarwanda akarandura amacakubiri ashingiye ku moko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka