Remera: Umugore witwa Mukaruberwa yishwe atewe ibyuma
Umugore witwa Mukaruberwa Seraphine uri mu kigero cy’imyaka 40, wari utuye mu murenge wa Remera, akagari ka Butiruka mu mudugudu wa Gasabo mu karere ka Gatsibo, yaraye yihswe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 5 Nyakanga 2015.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Ndayisenga Jean Claude yatangarije Kigali Today ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane ababikoze n’icyo bari bagambiriye.
Yagize ati “kugeza na nubu ntituramenya ababikoze kuko iperereza riracyakomeje ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ariko nyakwigendera nta muntu tuzi bari basanzwe bafitanye amakimbirane ku buryo twabishingiraho tuvuga ko aricyo yaba yazize.”
Ndayisenga akomeza aha ubutumwa abatuye uyu murenge, abasaba ko bakwiye kugira umuco wo gutabarana, anabasaba gukaza amarondo cyane cyane mu gihe cy’ijoro.
Ibi byabaye ahagana mu masaha ya sa moya n’igice z’ijoro ryashize, umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Kiziguro ngo ukorerwa isuzuma, akaba asize abana bane n’umugabo.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|