Rusizi:Umugabo yivuganye umugore we amuziza amakimbirane ashingiye kumasambu

Mporayonzi Emmanuel w’imyaka 42 y’amavuko yaraye yishe umugore we witwa Mukashema Virginie wimyaka 52 amutemesheje umupanga ku ijosi, bapfuye amakimbirane ashingiye ku masambu.

Ahagana mu masaa mbiri z’igitondo cyo kuwa gatandatu tariki 8 Kanama 2015, ubwo uyu mugabo wari utuye mu murenge wa Gikundamvura, mu kagari ka Kizura, mu mudugudu wa Gasharu yatemaga umugore we, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwaho.

Mporayonzi avuga ko yishe umugore we atabigambiriye kuko ngo yabikozasa n’umucishaho akanyafu kuko yari afite ingeso yo kumuca inyuma. Yavuze ko yari amusanganye n’umugabo yakekaga ko ari we babikorana agahita agira umujinya akamutema.

Mporayonzi wafashwe ageze ku murenge wa Gikundamvura ari guhunga, ubu afugniwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza. Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Mibirizi gukorerwa isuzuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura Nsengimana Claver avuga ko uwo mugabo yari yarirukanywe n’abaturage mu mudugudu, kubera amakimbirane yahoraga agirana n’uwo mugore wa kabiri.
Aheraho anasaba abaturage guca ingeso y’ubuharike kuko iteza amakimbirane mu ngo.

Muri uyu murenge wa Gikundamvura hakomeje kumvikana imfu zitunguranye, aho muri uku kwezi gushize bishe undi musore bamutemye ijosi. Hanatoraguwe n’umurambo w’umwana wari waraburiwe irengero nawe bikekwa ko yishwe akajugunywa mu ishyamba.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nagahinda gusa

%%%% yanditse ku itariki ya: 14-08-2015  →  Musubize

NSHAKA UMUKUNZI

ELIAS yanditse ku itariki ya: 10-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka