Gahini: I Rukore ngo bahangayikishijwe n’urugomo abashumba bakorera abahinzi

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rukore mu Kagari ka Kahi ko mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza barasaba inzego z’ubuyobozi kubakiza urugomo rw’abashumba kuko ngo iyo bahinze imyaka abashumba bayahuramo inka itarera, kandi nyir’imyaka yavuga bakamukubita.

Amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi amaze igihe kinini avugwa mu bice bikunze kororerwamo mu Karere ka Kayonza muri rusange, ariko Hategekimana Hassan wo muri uwo mudugudu, avuga ko ku batuye mu Mudugudu wa Rukore iki kibazo ngo cyafashe indi ntera.

Abaturage b'i Gahini ngo bahangayikishijwe n'urugomo abaturage b'i Rukore bakorerwa n'abashumba.
Abaturage b’i Gahini ngo bahangayikishijwe n’urugomo abaturage b’i Rukore bakorerwa n’abashumba.

Ati “Iyo duhinze abashumba imyaka yacu barayiragira igihe cyo kuyisarura kitaragera. Abayobozi urabibabwira bakakubwira ngo ujye ufata inka, kandi inka iyo uzifashe ni ko gukubitwa kwawe.”

Abahinga muri aka gace basa n’abakomerewe cyane n’urwo rugomo, kuko ubwo twababazaga niba ikibazo cy’urugomo gihari koko abo twaganiraga bose bavugiye hejuru bemeza ko ruhari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Murangira Xavier, avuga ko icyo kibazo cy’urugomo cyari gihari koko, ariko ngo kiragenda kirangira. Avuga ko kuba aborozi n’abahinzi babangikanye ari kimwe mu bitiza umutindi urwo rugomo.

Gusa, imwe mu ngamba zafashwe kugira ngo kirangire ngo ni ugusaba aborozi kuzitira inzuri zabo ndetse n’abahinzi bakazitira imirima yabo, hanyuma uzongera kurengera undi agahanwa n’amategeko nk’uko Murangira akomeza abivuga.

Abatuye i Rukore bavuga ko ubuyobozi bwari bwabahaye amabwiriza y’uko uwonesherejwe afata inka zamwoneye akazishorera akazigeza ku kagari, kugira ngo ubuyobozi bumuhuze n’uwamoneshereje amuhe indishyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Murangira Xavier, we asaba abaturage kumvikana aho guhora bahanganye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Murangira Xavier, we asaba abaturage kumvikana aho guhora bahanganye.

Gusa, ngo binubira ko iyo bageregeje kuzifata bakubitwa n’abashumba ndetse n’ugerageje kwirwanaho ubuyobozi bukamufunga ngo yarwanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini avuga ko iyo umuntu akoze urugomo hari amategeko amuhana, ndetse ngo hari n’ingero nyinshi z’abantu bagiye bahanwa boneshereje bagenzi babo.

Avuga ko icy’ingenzi ari ubukangurambaga mu baturage kugira ngo abagiranye ibibazo bajye babanza bumvikane aho guhora bahanganye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka