Mayange : Yishe mukuru we ngo amuziza imitungo
Mutabazi Davide wo mu Mudugudu wa Rwarusaku mu Kagari ka Kibenga ho mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera ari mu maboko ya Polisi nyuma yo kwica mukuru we Bapfakurera Eric amuziza, ku wa 9 Kanama 2015 ngo amuziza imitungo.
Sibomana Andre, murumuna wabo, avuga ko hari ku mugoroba ubwo Mutabazi yatangiraga gutongana na Bapfakurera bapfa imitungo cyane cyane imirima basigiwe n’ababyeyi.

Yagize ati “ ubwo yahise amutera icyuma mu mutima undi agwa aho atangira kuboroga nanjye mba nsohotse mu nzu nje kureba ibirimo kuba ni ko guhita afata cya cyuma arongera akimutera mu mutima avuga ngo mureke mwice, nanjye mpita ntangira gutabaza”.
Akomeza agira ati “Nta kindi bapfaga kuko yahoraga avuga ko azamwica kuko ngo yigize umukuru w’umuryango. Yari yaramenesheje na papa arahunga kuko na we yashakaga kumwica ashaka kwigarurira imitungo yacu”.
Avuga ko iki kibazo bari barakimenyesheje ubuyobozi ariko nyuma bisa n’aho bikemutse kuko intonganya zari zimaze kugabanuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Nkurunziza Francois, avuga ko bakimara kumenya ayo makuru bahise batangira iperereza ryo kumenya aho yatorokeye.
Nkurunziza arasaba abaturage kwirinda intonganya ababwira ko bagomba kwegera inzego z’ibanze zikabakemurira ibibazo bagiranye aho kwihanira.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ebana bavandimwe,ubwo koko iyo mitungo ko nabayivunikiye bayisize turapha iki?!mureke tugire umuco wogushaka ibyacu nibwo iki kibazo kizakemuka.
Mbega umusore wa feke kwica umuvandimwe kweli umuziza imitungo, ubwo s iyajya mmu butabera bagakemura ikibazo instead yo kumwica, police nimufunge ubundi ubutabera buzamukatire buurundu gusa igihan cyurupfu cyari gikwiriye kugaruka pe.
Igitekerezo cyange nuko numva uwo mutipe mwamufunga igihe kirekire akabanza agakubitwa nawe akumva nyuma yafungurwa ubuyobozi bukagabanya iyo mitungo nuwo mukobwa niba atapfuye ndetse nundi wese bavukanaga ataragira undi yisasira