Rutsiro:Abamotari bahawe parikingi yo gukoreramo mu nyungu z’umutekano

Mu gihe abamotari bo mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro bari barashyiriweho parikingi nshya yo gukoreramo hagamijwe kwirinda impanuka za hato na hato muri Santere ya Congo-Nil bakayanga, noneho bemeye gukorera muri iyo parikingi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Patrick Munyabuhoro, yari yabirukanye aho bakoreraga muri Centre ya Congo-Nil abereka pariking nshya banga kuyijyamo ahubwo bandikira inzego zitandukanye za Leta zirimo Rura, Polisi n’Akarere ka Rutsiro bavuga ko badashaka iyo parikingi nshya kuko bari bafite impungenge ko izabatesha abakiliya.

Abamotari bashyize bemera parikingi nshya bashyiriweho.
Abamotari bashyize bemera parikingi nshya bashyiriweho.

Manirakiza James, umwe muri abo bamotari, agira ati “Twabanje kuharwanya ariko twaje kwisubiraho twabonye nta kibazo, aho batubwiye kujya duparika nta kibazo ubu bikiduteye nubwo twari twarandikiye inzego zitandukanye.”

Mugenzi we witwa Sindabyemera Evariste we avuga ko icyo bashakaga cyagezweho akaba ari yo mpamvu bemeye kujya muri parikingi nshya. Agira ati ‘‘Icyo twifuzaga ni uko twajya tujya gufata abantu muri santere mu gihe baduhamagaye ibyo ubuyobozi bw’umurenge bwabitwemereye.”

Patrick Munyabuhoro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, avuga ko koko bumvikanye n’abo ba motari nyuma yo kwandikira inzego zitandukanye bavuga ko badashaka aho beretswe parikingi nshya.

Akomeza avuga ko umumotari yemerewe kujya ajya gufata umugenzi muri Santere ya Congo-Nil mu gihe ahamagawe ariko na none ngo mu gihe nta mugenzi umuhamagaye akaguma muri Parikingi.

Gusa n’ubwo bemeranyijwe n’ubuyobozi bw’umurenge baracyabasaba ko bakubakirwa ubwiherero, ndetse n’aho bugamira izuba ndetse n’imvura nk’uko babitangaza.

Mbarushimana Cisse Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka