Ruhango: Yishwe azize amafaranga 25 y’isigara

Ntezimana Thomas w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Nyanza yishwe akubiswe umwase w’urukwi na Semana Eudipe bapfuye amafaranga 25 yo kugura itabi ryo kunywa.

Byabaye ku wa 09 Kanama 2015, ubwo aba bombi basangiraga inzoga ahitwa Kinama mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango mu kabari k’uwitwa Ndungutse Emmanuel, nyuma bakaza gushwana bapfa amafaranga 25 y’isigara.

Kugeza ubu, nta makuru aramenyekana neza y’icyaba c yatumye bashwanira ayo mafaranga 25, gusa Semana ndetse na nyir’akabari , kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana mu Karere ka Ruhango, mu gihe iperereza rigikomeje.

Ibi bikba bibaye nyuma y’igihe gito Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, butangiye kuzenguruka imirenge yose uko ari icyenda, busaba abaturage kwirinda urugomo baharanira kwicungira umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, akaba asaba inzego z’ibanze kuba maso zigahagurukira kwigisha abaturage kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose, bakabashishikariza kwiteza imbere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

bamukatire urumukwiye. ariko nyirakabari bamurekure ararengana.

Mugabo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 12-08-2015  →  Musubize

Ariko Manawe Bamukurikirane Akatirwe Urumukwiye

Tuyishimire Anaclet yanditse ku itariki ya: 12-08-2015  →  Musubize

Ariko Manawe Bamukurikirane Akatirwe Urumukwiye

Tuyishimire Anaclet yanditse ku itariki ya: 12-08-2015  →  Musubize

Man Isigara,kweri!!!

yusufu yanditse ku itariki ya: 11-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka