Nyamasheke: Hafashwe urumogi rwari rukuwe muri Kongo rwinjizwa mu Rwanda
Mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke hafatiwe imifuka ibiri y’urumogi yari ivuye muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo, kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2015, mu kirwa cya Biti mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke.
Umwe mu bashinzwe kurinda Ikivu bafashe urwo rumogi, avuga ko muri batatu bari barufite baruzanye mu Rwanda bafashemo umwe abandi bagahita bacika.

Agira ati “Abari bafite urwo rumogi bageraga kuri batatu, babiri bahita bacika umwe turamufata, duhita tumushyikiriza inzego z’umutekano”.
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abarobyi bo mu Kiyaga cya Kivu, Eliezer Ndahayo, avuga ko abarinda amazi y’Ikivu bafite n’inshingano yo kurwanya ubucuruzi butemewe akenshi buba bucuruza ibicuruzwa bidasoze n’ibiyobyabwenge.
Agira ati “Dufite inshingano yo kumenya ikintu cyose cyanduza isura y’ibikorerwa mu mazi. Bariya ni bo batera umutekano muke ku barobyi bacu, ibyo bazana ni byo byangiza urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’abandi, tugomba gufatanyiriza hamwe amazi yacu turoberamo agakorerwamo ibintu bifitiye igihugu cyacu akamaro”.
Ndahayo asaba abarobyi bose gufatanyiriza hamwe bakarwanya abantu bakora ibyaha baciye mu mazi, bagahesha isura mbi ibikorwa byiza bikorerwa mu Kiyaga cya Kivu.
Uwafashwe yitwa Muzigirwa Etienne akaba afite imyaka 39. Akomoka mu Mudugudu wa Bunyamanza mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Kilimbi ho mu Karere ka Nyamasheke.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
akakagabo nta nubwoba kagira walah kagacisha weed mu mazi kandi kaziko kivu police yahateye amajanja ubwo s aba yiringiye iki, aba ari swing akumva ko byose ari peace and love, police ijye ibakanda kabsa kuko habamo no gusuzugura ubonye basi iyo aza kuba afite ubwato sous marins