JVM yashyikirijwe umupolisi n’umusirikare ba Kongo bafatiwe mu Rwanda
Shamamba Kenedy Akitondo, umupolisi wa Kongo wafatiwe mu Rwanda m’Ukuboza 2014, na Bievenue Steven Asimwe, umusirikare mu ngabo za Kongo FARDC na we wafatiwe mu Rwanda muri Kamena 2015, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2015 bashyikirijwe JVM, itsinda ry’ingabo zigenzura iby’imipaka, ICGLR, kugira ngo ribashyikirize igihugu cyabo.
Shamamba Kenedy na Bievenue Steven Asimwe bujuje umubare w’abasirikare 20 b’igihugu cya Kongo bamaze gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda bahinjiye ku buryo bunyuranije n’amategeko bitwaje ko batazi imipaka, abandi bakaba bavuga ko bafatwa barenze imipaka kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

Shamamba Kenedy wari umupolisi wa Kongo afite ipeti rya Kaporali yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu kwezi ku Kuboza 2014 yarenze umupaka kubera kunywa agasinda akaza mu Rwanda anyuze ku mupaka munini agafatwa na Polisi y’u Rwanda.
Uwo mupolisi yafashwe afite imbunda yashyikirijwe itsinda rya JVM ndetse akemera ko yari yasinze ubwo yafatirwaga mu Rwanda. Gusa Ubuyobozi bwa Kongo busaba JVM ko yaza ku mukura mu Rwanda buvugaga ko yafatiwe hagati y’imipaka nk’uko bigaragazwa n’inyandiko bwanditse.

Bievenue Steven Asimwe, we wari umusirikare mu ngabo za Kongo FARDC afite ipeti rya Sergent agakorera mu Mujyi wa Goma ubwo yashyikirizwaga itsinda rya JVM (Joint Verification Mechanism) yatangaje ko yinjiye ku butaka bw’u Rwanda yasinze aza kwisanga mu Kagari ka Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe ho mu Karere ka Rubavu.
Colonel Filbert Akandza ukomoka mu gihugu cya Congo Brazza wari ukuriye itsinda rya JVM ubwo yabakiraga akaba yatangaje ko yongera gusaba ingabo za Kongo kubaha imipaka y’ibindi bihugu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|