Nyamasheke: Batatu mu bakozi b’akarere batawe muri yombi

Abakozi batatu bakora ku Karere ka Nyamasheke barimo Noteri, Umuyobozi wa DASSO Wungirije n’umukozi ukora isuku ku karere batawe muri yombi bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukora inyandiko mpimbano.

Noteri w’Akarere ka Nyamasheke Rwasibo Seth na Dasso wungirije Rwubaka Jean Pierre bafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nyakanga 2015, nyuma y’uko baketsweho ubufatanyacyaha mu gushakira ibyangombwa by’ibihimbano, umukozi wakoraga isuku ku Karere ka Nyamasheke, ashaka gukora ikizamini cyo kwinjira muri Dasso.

Ku wa gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2015 ngo ni bwo umukozi ukora amasuku ku Karere ka Nyamasheke, Kavura Pascal, yatawe muri yombi nyuma yo gutahurwa ko yatanze diplome y’impimbano ashaka kwinjira mu rwego rucunga umutekano rwa Dasso. Uyu akaba yari yabashije gukora iki kizamini ku wa kane tariki ya 16 Nyakanga 2015.

Kavura avuga ko yamenyesheje uwungirije Dasso ko yifuza kwinjira muri uru rwego, gusa akaba afite inzitizi z’uko nta mashuri afite, bituma yigira inama yo gushaka uko afotoza indi diplome akuraho amazina ariho ashyiraho aye.

Akomeza avuga ko uyu Muyobozi Wungirije wa Dasso mu Karere ka Nyamasheke ari na we wamufashije kubona kashe ya noteri.

Nyamara abaturage ngo bari bakomeje guhwihwisa ko uyu Kavura nta mashuri afite amwemerera kujya mu rwego rwa Dasso, byatumye abashinzwe gutoranya abantu bajya muri uru rwego bashakisha kurushaho, baza kuvumbura ko impapuro zakoreshejwe ari impambano.

Gusa abavugwa muri iki kibazo barimo Noteri ndetse n’Umuyobozi wungirije wa Dasso mu karere bahakana uruhare urwo ari rwo rwose muri iki kibazo.

Aba bose bamaze gutabwa muri yombi na Polisi ya Nyamasheke kugira ngo basobanure iby’iyo nyandiko mpimbano, no kumenya ukuri kuri iki cyaha.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 3 )

dasso yacu turayishima ureke abayivuga nabi hano iwacu i jabana imaze kugabanya ibyaha byinshi keretse intashima nizo zitabibona dasso bravo mukomereze aho .

Elias yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

Abahimba inyandiko ni benshi. Bazashake amakuru ku muyobozi w’Umurenge wa Gahunga muri Burera washakiye Dasso witwa Ingabire Eric afatanyije naDirecteri wa Ecole secondaire ya Gahunga kandi atararenze no muri p6. ubuse si commandant wa Dasso mu murenge wa Kinoni? Ahari hari ababyemerewe da!

Claude yanditse ku itariki ya: 21-07-2015  →  Musubize

Police yacu yego yego abo banyabyaha nibakurikiranywe icyaha nikibahama babahane hakurikijwe itegeko.ariko bazi uko diplome kuyikore ivuna?ko buri wese yemere kwiga kuki bakora amanyanga nkayo?Nibarye ifi birobeye bareke ubujura.

Peter yanditse ku itariki ya: 21-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka