Imodoka yo mu bwoko bwa Haval yakoreye impanuka mu Kivu mu karere ka Karongi yahitanye uwari uyitwaye nayo iburirwa irengero.
Uramutse Evariste wo mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango yitabye Imana ku wa 28 Kanama 2015 nyuma yo guterwa icyuma n’iwitwa Mpunga Vianney.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yafatanye umugore witwa Dusabemariya Chantal udupfunyika 162 tw’urumogi n’urundi atarafunga aho yarugurishaga n’abarushaka.
Polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage n’izindi nzego z’umutekano yakoze umukwabu wo gufata inzererezi maze bafata inzererezi 29 zirimo abarundi 19.
Mu Murenge wa Bweyeye umusore w’imyaka 18 yishe mukuru we amuteye icyuma mu gatuza bakeka ko byaba byatewe no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ku wa 25 Kanama 2015, mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro habonetse umurambo w’umuntu ariko ntibashobora kumenya uwo ari we n’icyamwishe.
Barajiginwa Félicien w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Kigina ku wa 24 Kanama 2015 bamusanze mu rutoki rw’umuturage yapfuye ariko ntibaramenya icyamwishe.
Nyumvira Emmanuel afungiye kuri sitasiyo Polisi ya Ruhango, akurikiranyweho icyaha cyo kwenga ikiyobyabwenge kitemewe n’amategeko cya kanyanga.
Muri iki gitondo tariki 24 Kanama 2015 mu Muhanda Musanze –Cyanika, Twegerane yari itwawe na Konvuwayere yakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima 9 barakomereka.
Mu mahugurwa yahuje abagize urwego “DASSO” mu Karere ka Rwamagana ku wa 20 Kanama 2015, basabwe ikinyabupfura kugira ngo banoze inshingano zabo.
Niyitegeka Samuel, kuva ku wa 21 Kanama 2015 afunzwe ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4, mu Mudugudu wa Rugabano mu Kagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buratangaza ko ubufatanye bw’abaturage n’abashinzwe umutekano mu guhanahana amakuru biri ku isonga y’ibatumye ibihungabanya umutekano bigabanuka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burasaba abagize urwego rwa DASSO kwirinda guhutaza abaturage, ahubwo bagashyira ingufu mu kurinda icyahungabanya umutekano cyose.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kanama, mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye hatoraguwe umurambo w’umugabo bakeka ko wishwe n’inzoga.
Abarobyi bo mu Kiyaga cya Mirayi i Gashora mu Karere ka Bugesera baganira na Polisi tariki 18 Kanama 2016 biyemeje kubungabunga umutekano aho bakoreramo.
Inzu y’ubucuruzi y’Uwitwa Ndagijimana Athanase yubakwaga munsi y’isoko rya Muhanga iraguye ikomeretsa umukozi umwe mu bayikoragaho.
Mu nama yahuje abamotari bo mu Karere ka Kirehe n’ubuyobozi bwa Polisi kuri uyu wa 15 Kanama 2015, Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere, Spt Christian Safari, yabasabye kurangwa n’isuku no kubumbatira umutekano.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’inzego z’umutekano bagiranye inama n’abikorera bo mu Karere ka Muhanga, babasaba kubaha akazi k’inzego z’umutekano.
Uwarindaga Banki y’Abaturage (BPR) ishami rya Rutsiro yagaragaje miliyoni enye mu mafaranga yari yibwe muri iyi banki, bituma babiri barimo umukozi ushinzwe kwakira abantu bakekwaga barekurwa.
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yavaga mu Karere ka Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku bw’amahirwe imodoka izimya inkongi z’imiriro ya Polisi izwi nka “kizimyamwoto” itabara vuba isanga itarashya yose ngo ikongoke.
Kuri uyu wa 11 Kanama 2015, umusore witwa Rukundo uri mu kigero cy’imyaka 22 utuye mu Kagari ka Sure mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro yaburiwe irengero ubu akaba ashakishwa akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 9 ku ngufu.
Bagiravuba Claver, umusore w’imyaka 32 y’amavuko, yaguwe gitumo n’abaturage mu ijoro ryo ku wa 11 Kanama 2015 ashyirwa mu maboko ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza ashinjwa ubujura bw’insiga z’amashanyarazi.
Mutabazi Davide wo mu Mudugudu wa Rwarusaku mu Kagari ka Kibenga ho mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera ari mu maboko ya Polisi nyuma yo kwica mukuru we Bapfakurera Eric amuziza, ku wa 9 Kanama 2015 ngo amuziza imitungo.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 10 Kanama 2015, mu Mudugudu wa Marongero mu Kagari ka Ryabega ho mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, hibwe inyana 6 ariko ziboneka hafi saa tanu z’amanywa zigaruye.
Abana babiri bari mu kigero cy’imyaka itanu y’amavuko, bo mu Kagari ka Nyagahinga, mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, barimo bakinira mu murima, umwe azamuye isuka imanukira mu mutwe wa mugenzi we, ahita apfa.
Ntezimana Thomas w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Nyanza yishwe akubiswe umwase w’urukwi na Semana Eudipe bapfuye amafaranga 25 yo kugura itabi ryo kunywa.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Rukore mu Kagari ka Kahi ko mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza barasaba inzego z’ubuyobozi kubakiza urugomo rw’abashumba kuko ngo iyo bahinze imyaka abashumba bayahuramo inka itarera, kandi nyir’imyaka yavuga bakamukubita.
Mporayonzi Emmanuel w’imyaka 42 y’amavuko yaraye yishe umugore we witwa Mukashema Virginie wimyaka 52 amutemesheje umupanga ku ijosi, bapfuye amakimbirane ashingiye ku masambu.
Inzego z’umutekano zirasaba abaturage bo mu kagari ka Kabura ko mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza gukorana na zo mu rwego rwo guhashya Kanyanga yakunze kuvugwaho kuba intandaro y’umutekano muke muri ako kagari.
Umugabo witwa Uwamahoro Alfred w’imyaka 40 utuye mu Kagari ka Rugeyo mu Murenge wa Murunda ho mu Karere ka Rutsiro aracyashakishwa n’inzego z’ubuyobozi nyuma yo gukubita umwana we bikamuviramo urupfu.