Nyanza: Umusore akurikiranyweho ubujura bw’insiga z’amashanyarazi

Bagiravuba Claver, umusore w’imyaka 32 y’amavuko, yaguwe gitumo n’abaturage mu ijoro ryo ku wa 11 Kanama 2015 ashyirwa mu maboko ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza ashinjwa ubujura bw’insiga z’amashanyarazi.

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gihisi B mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana bataye muri yombi uyu musore baravuga ko nta kwezi kwari gushize na bwo bibwe insinga zibazanira amashanyarazi.

Umwe muri abo baturage witwa Nzovu Pascal wagize uruhare mu itabwa muri yombi ry’uwo musore aravuga ko bamenye ko bibwe urutsinga rw’amashyarazi mu gihe bari babuze amashanyarazi kandi hakurya y’aho batuye uhari.

Agira ati “Tumaze kubura umuriro twumvise umuriro urimo guturagurika ndetse hari n’umuntu hafi y’izo nsinga uri kuzitemagura”.

Avuga ko kubera ikibazo cy’ubujura bwari bumaze iminsi bubibasira bahisemo kugera aho ibyo bibereye bagasanga uwo musore afite umuhoro ndetse ngo n’izo nsinga yazitemaguye bahita bamuta muri yombi.

Uyu musore wafashwe akekwaho ubwo bujura bw’insinga z’amashanyarazi yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana ari na ho ubu afungiye.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amashanyarazi mu Karere ka Nyanza, Kayibanda Omar, avuga ko iki kibazo cy’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi kibahangayikishije muri iki gihe, gusa agashima uburyo abaturage bahagurukiye guta muri yombi abihishe inyuma y’ubu bujura.

Agira ati “Muri kariya gace byari ku nshuro ya kane hibwa insiga z’amashanyarazi ariko abaturage twabakanguriye ko bagomba kuzicunga bakamenya abantu bitwikira ijoro bakaziba”.

Uyu muyobozi yahise atanga ikirego kuri Polisi ya Busasamana gisaba ko uyu Bagiravuba Claver akurikiranwaho ubu bujura bw’izi nsinga.

Nk’uko ubuyobozi bwa REG mu Karere ka Nyanza bukomeza bubivuga, ngo harakekwa ko izi nsinga zaba zibwa zikajyanwa kugurishwa mu bantu badutse bagenda bagura ibyuma.

Twashatse kuvugana n’uyu Bagiravuba Claver ukurikiranweho ubu bujura bw’insiga z’amashanyarazi kugira ngo agire icyo atubwira ku byo ashinjwa ariko ntibyashoboka.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

insinga zo mu butaka zikwiriye gushyirwa mu kuzimu cyane.or zikanyuzwa mu kirere kuko ho aba ari plus 5 metres

alias yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

nibyiza kuba baramufashe. nabandi batekerezaga gutyo bisubireho kuko ntanyungu birimo. murakoze.

ntakirutimana janvier yanditse ku itariki ya: 12-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka