Kenya Defense College ngo izava mu Rwanda ikumira Jenoside
Abagize Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kenya baravuga ko gusura Urwibutso rwa Jenoside mu Rwanda, bigiye kubafasha guhozaho mu kuyikumira.
Bamwe mu bigisha n’abiga mu ishuri rya Kenya National Defense College, bari mu Rwanda mu ruzinduko bazamaramo icyumweru basura inzego zitandukanye ziganjemo iza gisirikare.

Ubwo bari barimo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 06 Ukuboza 2015, Umuyobozi wa Kenya National Defense College, Lt Gen JN Waweru, yavuze ko kubikora bituma abantu batirara mu gukumira imvururu izo ari zo zose zavuka.
Ati “Iyo witegereje imvururu zavutse muri Kenya mu myaka ya 2007/2008, hari hasigaye imbarutso ntoya cyane kugira ngo bimere cyangwa birenge ibyabaye hano mu Rwanda; ariko ntibivuze ko n’ikindi gihe bidashobora kuba.”
Lt Gen Waweru asaba abantu kutirara kuko ngo uretse n’ahandi, mu Rwanda naho bagomba guhozaho bakumira impamvu zose z’amakimbirane, harimo kuza kwiyibutsa amateka mabi no kwiminjiramo agafu k’ubumuntu.
Igitera Jenoside cyangwa imvururu nk’izi ngo ni Politiki mbi cyangwa ibitekerezo n’ibyiyumvo bibi, “bishobora kubyara ingaruka ziteye ubwoba”, Lt Gen Waweru.
Yakomeje agira ati ”Iyo usuye urwibutso nk’uku, ugenda utekereza ku bishobora kuba mu gihe abantu bakoze nabi. Ku bw’iyo mpamvu abaje bahagararariye ibihugu byabo bazajyana amakuru bakuye hano, bajye gukora ubukangurambaga iwabo”.

Mme HK Omurwa ukorera urwego rw’ubutasi muri Kenya, akaba ari umunyeshuri muri Kenya National Defense College, yashimangiye ko bitewe n’uburyo abantu bibagirwa vuba, bisaba guhora umuntu abereka ko hari amateka mabi aterwa no kwirara.
Abagize Ishuri rya Gisirikare muri Kenya bavuga ko baje kwiga iterambere u Rwanda rwagezeho, kuko ngo iby’iwabo gusa bidahagije kumva ko hari icyo bageraho.
Lt Gen Waweru yabiyemo umugani agira ati “Utararya iby’ahandi agira ngo nyina niwe uzi guteka wenyine”.
Kuva tariki 05-13 Ukuboza 2015, bagomba kuzenguruka ahantu hatandukanye harimo Urwibutso rwa Jenoside, Ministeri y’Ingabo n’ibigo bikorana na yo bya gisirikare, Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, iy’Ubucuruzi n’Inganda, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Inteko, ibigo ndangamuco, inganda n’ibikorwaremezo.
Ishuri rikuru rya gisirikare muri Kenya ryigisha abavuye mu bihugu bitandukanye by’Afurika, ndetse ngo ubu ryatangiye kwakira n’abaturutse ku yindi migabane. Ryiganjemo abasirikare, ariko rikaba ryakira n’abasivili bake bake bakorana n’igisirikare.
Ohereza igitekerezo
|
abanyamahanga buri gihe baba bafite byinshi bakwigira kuri Jenoside yakorewe abatutsi, noneho ingabo n’ inzego z’ umutekano bo baba bafite byinshi bakwigiraho kandi ndizera ko Kenya Defence force yari isomo bahakuye