Kurangiza ikibazo cya FDLR n’ubutumwa bw’amahoro byaje imbere muri 2015

Muri 2015 inzego z’umutekano z’u Rwanda zaranzwe no kubungabunga umutekano w’imbere mu gihugu n’uwo hirya no hino ku isi ndetse u Rwanda rwakira Inama ya Polisi Mpuzamahanga, INTERPOL.

Inama ya Interpol yabereye mu Rwanda

Kuva ku wa 02-05 Ugushyingo2015, u Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ya Interpol ya 84 ibera i Kigali muri Serena Hotel.

Perezida Kagame mu nama ya 84 ya Interpol yabereye mu Rwanda.
Perezida Kagame mu nama ya 84 ya Interpol yabereye mu Rwanda.

Abitabiriye iyo nama bashimye intambwe u Rwanda rugezeho mu kubungabunga umutekano haba imbere mu gihugu n’ubufatanye mu guta muri yombi abakora ibyaha byambukiranya imipaka.

Polisi y’u Rwanda yanashimiwe inzu za Isange One Stop yashyizeho hirya no hino mu gihugu ziha ubufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Polisi y'u Rwanda yashimiwe ibigo bya Isange One Stop Center byafashwe nk'umwihariko w'u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda yashimiwe ibigo bya Isange One Stop Center byafashwe nk’umwihariko w’u Rwanda.

Kurandura ikibazo cya FDLR byari mu byihutirwa ariko bigaragara ko igikingirwa ikibaba n’amahanga

Imiryango mpuzamahanga yashimye uburyo Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda babungabunga amahoro ndetse bakanafasha abaturage b’ibihugu biri mu ntambara mu buryo bw’imibereho myiza. Muri iyi nkuru turagaruka kuri bimwe mu by’ingenzi byaranze izo nzego mu mwaka dusoza.

Tariki 02 Mutarama 2015, amezi atandatu umutwe wa FDLR wari wahawe kugira ngo ushyire intwaro hasi yari arangiye. U Rwanda rwasohoye itangazo risaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingabo za MONUSCO gushyira mu bikorwa amasezerano yari yarasinywe yo kwambura FDLR intwaro ku ngufu za gisirikare mu gihe uwo mutwe waba utazishyize hasi ku bushake mu gihe cyateganyijwe.

Bamwe mu banyamahanga bagiye baba inzitizi mu kurangiza ikibazo cya FDLR.
Bamwe mu banyamahanga bagiye baba inzitizi mu kurangiza ikibazo cya FDLR.

U Rwanda rwashimangiye ko bigaragarag ko FDLR yisuganyije mu gihe yahawe cyo kuba yashyize intawaro hasi ku bushake ahubwo ikaba ari bwo yagura ibikorwa byayo bya gisirikare n’ibya politiki hagamijwe guteza umutekano muke mu Rwanda no mu karere.

Guverinoma y’u Rwanda yasabaga umuryango mpuzamahanga kureba neza niba nta gahunda za rwihishwa zigamije gukingira ikibaba FDLR.

Nubwo byari bimeze gutyo ariko, u Rwanda rwakomeje gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu. Tariki 20 Mutarama 2015, rwohereje abaganga n’ibikoresho by’ubuvuzi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Centre Afrique, mu rwego rwo gufasha ingabo ziriyo mu butumwa bw’amahoro harimo n’iz’u Rwanda.

Byari mu rwego rwo gutanga serivisi zo kuvura zirimo kubaga muri rusange, kubaga amagufwa, kuvura indwara zo mu nda no gufata amafoto yifashishwa mu buvuzi.

Icyo gihe Maj Dr Kayondo yabwiye itangazamakuru ko kuba u Rwanda rushoboye kohereza abaganga n’ibikoresho (ibitaro byo ku rwego rwa Kabiri) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Loni ari intambwe ruteye mu bijyanye no kubungabunga amahoro ku isi.

Ati "Ibi ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rufite abaganga n’ibikoresho bifite ubushobozi buri ku rwego mpuzamahanga. Ni ibihugu bike bishobora kohereza ibitaro byo ku rwego rwa kabiri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro."

Ingabo z'u Rwanda zagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centre Afrique.
Ingabo z’u Rwanda zagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centre Afrique.

Muri uko kwezi, Perezida w’inzibacyuho wa Centre Afrique, Catherine Samba Panza, yashimiye Ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, anaziha imidari y’ishimwe n’impamyabumenyi ku bw’akazi gakomeye zikora muri Centre Afrique.

Perezida Samba Panza yabwiye Ingabo z’u Rwanda ko ibyo bihembo ari ikimenyetso cy’ubutwari, ubwitange, ubunyamwuga n’imyitwarire myiza zagarageje mu gihe cya mezi 12 zari zimaze zibungabunga amahoro n’umutekano muri Centre Afrique.

Ingabo z’u Rwanda zari zaragiyeyo muri Mutarama 2014 zigiye guhagarika iterabwoba n’ubwicanyi byakorwaga n’imitwe yitwaje intwaro ya AntiBalaka na Seleka.

Ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda n’iterambere u Rwanda rugeraho umunsi ku munsi byatumye Umusirikari wa Amerika Lt Gen Karl Winfrid Eikenberry uri no mu kiruhuko cy’izabukuru ashimangira ko u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo mu iterambere ryihuta n’umutekano usesuye.

Ibi yabivuze tariki 29 Mutarama 2015 ubwo yari amaze gutanga isomo ry’iminsi ibiri mu ishuri rikuru rya gisirikari rya Nyakinama mu Krere ka Musanze ku bijyanye no gutekereza no gushyiraho ingamba (Thinking and Acting strategically).

Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Iyo urebye iki gihugu n’abaturage bacyo, ukareba igisirikare cyacyo, ukareba uko igihugu cyashoboye gutera imbere kivuye mu muyonga, ukareba uko umuryango Nyarwanda wunze ubumwe utera imbere, mbona u Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero gikomeye bitari muri Afrika gusa ahubwo ku isi hose.”

Yashimye igisirikari cy’u Rwanda avuga ko cyagize uruhare runini mu iterambere u Rwanda rufite, “kuko ubusanzwe igisirikare gifasha ubuyobozi bwa gisiviri kugera ku ntego zabwo cyita ku mutekano” nk’uko yakomeje abivuga.

Ingabo z’u Rwanda zubakira abaturage ibikorwa remezo by’iterambere

Uretse kubungabunga amahoro, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro hirya no hino zagiye zinakorera abaturage ibikorwa by’amajyambere.

Iziri mu butumwa muri Sudani y’Epfo tariki 9 Gashyantare zashyikirije Ubuyobozi bw’Akarere ka Juba ishuri ribanza rigizwe n’ibyumba by’ishuri umunani, ibiro bibiri by’abakozi b’iryo shuri ndetse n’ubwiherero.

Ingabo z’u Rwanda zishyikiriza ubuyobozi iryo shuri, Col M. Nkuranga yavuze ko ryubatswe ku nkunga y’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri UNMISS bubinyujije mu mushinga wo gukemura ibibazo vuba (QIP), Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa, Ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita kubana UNICEF, Ubuyobozi bwa Juba, Umuryango w’abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo n’umusanzu w’abaturage bo muri Bari Payam na Rombur y’Amajyaruguru.

Amashuri ingabo z'u Rwanda zubakiye abaturage muri Sudani y'Amajyepfo.
Amashuri ingabo z’u Rwanda zubakiye abaturage muri Sudani y’Amajyepfo.

Col. Nkangura yavuze ko iryo shuri ryubatswe mu gihe cy’amezi atandatu ritwara ibihumbi 79,213 by’amadorari y’Amerika, ahwanye na 36% by’amafaranga yose yari gukoreshwa kugira ngo ryubake.

Yagize ati “Ibi byagezweho kubera ingufu z’umuganda wagabanyije bigaragara amafaranga yari gutangwa mu iyubakwa ry’iri shuri.”

Tariki 27 Mata 2015, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani zatangiye kuvugurura Ishuri ribanza ry’ahitwa Jugujugu mu mujyi wa El Fasher.

Amafaranga yo kuryubaka yari yatanzwe na UNAMID binyuze mu ishami ry’imishinga ifasha abaturage, Ingabo z’u Rwanda zishyira mu bikorwa uwo mushinga tariki 10 Nzeri 2015 zirishyikiriza abanya Sudani nyuma yo kurivugurura.

Col Happy Ruvusha yavuze ko ibikorwa byo kubaka iryo shuri hamwe n’ibindi bikorwa Ingabo z’u Rwanda zikora muri Darfur bigaragaza indangagaciro z’Abanyarwanda. Ati “Gushyira ingufu buri gihe mu byo dukora n’indangagaciro z’Abanyarwanda bituma tubasha kubugabunga amahoro aho akenewe hose.”

Abaturage bubakiwe iryo shuri bashimiye UNAMID n’ingabo z’u Rwanda, by’umwihariko uburyo zishyira ingufu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro arambye mu gace ka Darfur.

Uretse iryo shuri kandi, Ingabo z’u Rwanda zubakiye abaturage inzu ebyiri z’imyidagaduro mu gace ka Zalingei ho muri Darfour, bakaba barazishyikirijwe tariki 02 Ugushyingo 2015. Izo nzu zizafasha urubyiruko mu buryo bwo kwiga ubumenyi butandukanye ndetse n’imyidagaduro.

Ubwo bashyikirizwaga izo nyubako, Umuyobozi w’Urubyiruko mu Nkambi ya Hamadia, Shaffi Abdallah Abdul Karim Nourdin, yavuze ko bishimiye cyane igikorwa cy’ingirakamaro bakorewe n’ingabo z’u Rwanda zikorera mu gace batuyemo.

Ati “Turabashimiye cyane. Mu by’ukuri ntawe ushobora kwiyumvisha ibyishimo dutewe n’iki gikorwa dukorewe kuko kidufitiye akamaro kanini.”

Ingabo z’u Rwanda kandi zanatanze ikigega cy’amazi ku baturage ba Zalingei mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amazi bari bafite.

Ibi bikorwa kimwe n’ibindi byinshi tutarondoye muri iyi nkuru byatumye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambikwa imidari y’ishimwe mu bihe bitandukanye.

Tariki 10 Nyakanga 2015, Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidari y’ishimwe mu mujyi wa Juba.

Umuhango wo kuzambika iyo midari wayobowe na Mustapfa Sumare wari wungirije intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, ari na we wazambitse iyo midari.

Icyo gihe yavuze ko iyo midari ari iyo kuzishimira uburyo zatunganyije neza akazi ko kubungabunga amahoro mu gihe cy’amezi 10 zari zimaze mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, azishimira ikinyabupfura n’ubwitange zigaragaza mu kazi, by’umwihariko imibanire myiza zigirana n’abaturage ndetse n’abandi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Tariki 29 Nzeri 2015, na none Ingabo z’u Rwanda zikorera ubutumwa bw’amahoro mu gace ka Kabkaliya i Darfour muri Sudani zambitswe imidari y’ishimwe n’umugaba mukuru w’ingabo za UNAMID, Lt Gen Paul Ignace Mella, azishimira ubutwari n’ubuhanga zigaragaza mu kazi ka buri munsi zikora ko kugarura amahoro n’umutekano mu ntara ya Darfour.

Icyo gihe yagize ati “Mwahesheje agaciro igihugu cyanyu mugaragaza ubufatanye bwiza bwa Guverinoma yanyu, uburyo ishyira ingufu mu bufutanye bwa Afurika yunze Ubumwe hamwe n’ Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Darfur.”

Yungamo ati “Muri abasirikare bashishikarira umurimo mwahawe. Ku bw’akazi keza mwakoze mushobora kwishimira byimazeyo akazi mwakoze, kandi na UNAMID muri rusange yishimiye ibikorwa byanyu.”

Abaturage bo mu gace ka Kabkabiya na bo bashimiye ingabo z’u Rwanda uburyo zibitaho cyane cyane mu bijyanye n’ubuvuzi, nk’uko umuyobozi w’abaturage b’ako gace Dr Adam Muhamed Adam Saleh yabivuze ubwo Ingabo z’u Rwanda zambikwga iyo midari.

Tariki 2 Ukwakira 2015, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo zambitswe imidari y’ishimwe n’umugaba w’Ingabo za UNMISS, Lt Gen Yohannes Gegremeskel Tesfamariam, i Juba mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo mu rwego rwo kuzishimira ko zitwara kinyamwuga mu kazi ko kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Azambika iyo midari yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kuba yaremeye gutanga ingabo zayo muri UNMISS, ashima ubunyamwuga bwazo n’ubwitange zigaragaza mu kazi ndetse n’ikinyabupfura kiziranga bigatuma UNMISS igera ku nshingano zayo.

Tariki 5 Ukwakira, na none umugaba mukuru w’ingabo za UNAMID, Lt Gen Paul Ignace Mella, yambitse imidari y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gace ka El Fasher i Darfour muri Sudani.

Na we yashimye Ingabo z’u Rwanda na Polisi uburyo bubahiriza inshingano n’ubutumwa bahawe na UNAMID. Ati “Ubuyobozi bwa UNAMID bwishimiye cyane uburyo mushyira mu bikorwa ubutumwa mwahawe, muri abo gushimirwa.”

Minisitiri ushinzwe imyubakire n’imtunganyirize y’Umujyi Dr Mohammad Kamal, na we yashimiye cyane Ingabo z’u Rwanda uburyo zibana neza n’abaturage batuye mu gace zikoreramo, agira ati “Turabashimira ubwitange mwagize, mu kugarura amahoro mu gihugu cyacu.”

Inzego zicunga umutekano mu bihugu by’amahanga zaje kwigira ku Rwanda

Kuva tariki 23 Gashyantare 2017, Ishuri ryigisha amahoro (Rwanda Peace Academy) ryatangije amahugurwa y’icyumweru yahabwaga abacungagereza baturutse mu bihugu by’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba n’ibirwa bya Maurice na Seychelles.

Ayo mahugurwa yateguriraga abacungagereza gukora kinyamwuga umurimo bashinzwe wo gucunga abagororwa no kubagorora.

Komiseri mukuru wungirije ushinzwe amagereza, Mary Gahonzire afungura ayo mahugurwa yavuze ko “azazamurira ubumenyi abacungagereza mu gutunganya akazi ka bo, ndetse akazabategurira kujya mu butumwa bw’amahoro bwa Loni hamwe n’ ubw’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.”

Komiseri Gahonzire yavuze ko ari ngombwa ko urwego rucunga amagereza ruhugurwa mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’uburyo bwo kugorora abafungwa.

Kuva tariki 19-25 Mata 2015 itsinda ry’abasirikari bakuru 21 bari baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikari muri Ghana baje mu rugendo shuri mu Rwanda.

Byari mu rwego rwo gufasha abanyeshuri babo kwagura ubumenyi bwabo ku bindi bihugu, guhanahana ubumenyi no gushimangira umubano nk’uko Brig. Kojo Osei Sarfo wari uyoboye iryo tsinda ry’abasirikari yabivuze.

Abo basirikari ba Ghana bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba, maze basobanurirwa imiterere y’igisirikari cy’u Rwanda, imikorere yacyo, inshingano ndetse n’ibikorwa bya cyo mu Rwanda no hanze.

Abo basirikari bo muri Ghana batangaje ko banyuzwe n’ibikorwa igisirikari cy’u Rwanda kimaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikagaragaza intera ikomeye kimaze gutera bitewe n’uko gitanga ubufasha mu kubungabunga amahoro mu mahanga kandi bigakorwa neza.

Col. Kojo yavuze ko uburyo igisirikari cy’u Rwanda gikorana n’abaturage ari iby’ingenzi n’abandi bakwiye kwigiraho. Ati “RDF ntabwo ari nyamwigendaho, ikora nka kimwe mu bigize sosiyete.”

Kuva tariki 20 Mata 2015 nanone mu ishuri ry’amahoro (Rwanda Peace Academy) hahuguriwe abasirikari n’abapolisi ndetse n’abasiviri baturutse mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’uburengerazuba mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ayo mahugurwa yari yateguwe na Rwanda Peace Academy ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita kuburenganzira bw’umwana hagamijwe kongerera abo basirikari n’abapolisi ubumenyi mu bijyanye no kurengera abana mu butumwa bw’amahoro.

Kuva tariki 31 Kanama 2015 abasirikari bakuru bo mu bihugu birindwi bigize Umutwe w’Ingabo w’ibihugu by’akarere k’ Afurika y’Iburasirazuba batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku mirimo nyunganizi y’ibikorwa bya gisirikare byo kubungabunga amahoro.

Ayo mahugurwa yabereye mu Ishuri rya Rwanda Peace Academy riri mu karere ka Musanze, hagamijwe gufasha abo basirikari gutunganya imirimo isabwa y’ibikoresho, gutwara abasirikare, ibyo kurya, amacumbi n’ibindi byose bikenerwa mu butumwa bw’amahoro.

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Lamin Manneh yashimye akazi gakorwa na Rwanda Peace Academy mu gusangiza ubumenyi ibihugu bitandukanye cyane cyane ibivuye mu ntambara n’amakimbirane, kugira ngo hashakwe ibisubizo ku bibazo biba bituruka kuri izo ntambara.

Avuga ku kamaro ko gutanga bene ayo mahugurwa yavuze ko gushakira ababungabunga amahoro aho bacumbika, kubatwara mu kazi n’ibindi ari imirimo y’ingenzi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, kandi iyo mirimo ngo ntireba gusa abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa ahubwo ireba n’abasivili bafatanya n’abashinzwe umutekano.

Inzego zicunga umutekano mu bihugu by'amahanga zaje kwigira ku Rwanda. Aba bari abo muri Kenya Defense College bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Inzego zicunga umutekano mu bihugu by’amahanga zaje kwigira ku Rwanda. Aba bari abo muri Kenya Defense College bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ayo mahugurwa yari yitabiriwe n’abasirikari bo mu bihugu by’ u Burundi, Comoros, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudani na Uganda.

Tariki 8 Nzeri 2015 umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Paul Malong Awan na we yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abasirikari bakuru batanu b’icyo gihugu.

Ageze mu Rwanda yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, avuga ko yahisemo gusura Ingabo z’u Rwanda kuko yizeye ko hari icyo abasirikari bo mu gihugu cye bazigiraho.

Yagize ati “Nahisemo gusura Ingabo z’u Rwanda kugira ngo dusangire imikorere kandi nsure ibikorwa remezo bitandukanye bya RDF. Nzi ko uru rugendo ruzafasha ingabo z’igihugu cyacu kuko hari amateka dusangiye n’igihugu cy’u Rwanda.”

Tariki 07 Ukuboza 2015 itsinda ry’abasirikari bakuru 14 bo mu ishuri rikuru rya gisirikari rya Kenya na bo baje mu rugendo shuri mu Rwanda. Urwo rugendo rw’icyumweru ngo rwari rugamije kwiga ibijyanye n’umutekano, ububanyi n’amahanga ndetse n’ingamba z’imiyoborere.

Muri urwo rugendo bagiranye ikiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, basobanurirwa uburyo igisirikari cy’u Rwanda cyiyubatse kinyamwuga n’ibyo kimaze kugeraho.

Lt Gen JN Waweru wari uyoboye iryo tsinda ry’abasirikari ba Kenya yabwiye itangazamakuru yavuze ko bashimishijwe no kwigira byinshi ku Rwanda cyane cyane ingamba zafashwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “U Rwanda ruhanganye n’ibibazo bya Jenoside byarubayeho, turashaka kumenya neza uko izo ingamba zashyizwe mu bikorwa kugirango abaturage babashe kubana nta rwikekwe.”

Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa by’ubuvuzi

Abaganga bo mu Bitaro Bikuru bya Gisirikari by’u Rwanda bagiye bazenguruka hirya no hino mu gihugu bavura abaturage muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya gisirikari izwi nka Army Week.

Ingabo z'u Rwanda zanagiye ziha abaturage umusanzu mu buvuzi.
Ingabo z’u Rwanda zanagiye ziha abaturage umusanzu mu buvuzi.

Mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwibuka Jenoside ku nshuro ya 21, abaganga b’ibyo bitaro bazengurutse mu turere tw’igihugu bavura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite indwara zikomoka kuri iyo Jenoside. Icyo gikorwa cyari cyateguwe n’ibitaro bya gisirikari ku bufatanye bw’Ikigega cya Leta cyita ku bacitse ku icumu rya Jenoside, FARG.

Ubwo yatangirizaga iyi gahunda ku bitaro bya Kinazi mu karere ka Ruhango tariki 11 Werurwe 2015, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alivera Mukabaramba, yavuze ko ubufatanye bwa FARG n’ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda bwatanze umusaruro ushimishije.

Yavuze ko, kuva mu mwaka wa 2012 abacitse ku icumu bagera ku 31,000 bo mu turere 25 bavuwe muri Army Week, avuga ko mu buryo busanzwe bwo kwivuza bitari koroha ko abo barwayi babona izo serivisi z’ubuvuzi.

Ingabo z’u Rwanda kandi zanatanze serivisi z’ubuvuzi ku rubyiruko rukabakaba 2000 mu kigo ngororamuco cya Iwawa kuva tariki 20 Nyakanga muri gahunda ya Army Week.

Urwo rubyiruko rwahawe serivisi z’ubuvuzi zitandukanye zirimo n’iyo kwipimisha ku bushake no kugirwa inama ku cyorezo cya SIDA.

Mu gusoza iyo gahunda, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisirikari akaba yararusabye kwita ku buzima bwa rwo no kugira ikinyabupfura. Ati “Ubuzima bwanyu ni mwe bambere bureba. Mukwiye kwirinda kugira ngo muzigirire akamaro mukagirire n’igihugu.”

RDF yatangije ishuri ryigisha abasirikari bakuru

Tariki 11 Nzeri 2015, mu Ishuri rya Gisirikari ry’i Gako mu Karere ka Bugesera hatangijwe gahunda y’amasomo y’imyaka ine ku basirikari bigira kuba ba ofisiye. Iyo gahunda yatangiranye abanyeshuri 50 bazarangiza amasomo yabo muri 2019, ikaba iterwa inkunga na Minisiteri y’Ingabo ifatanyije n’iy’Uburezi.

Iyo gahunda y’amasomo yatangiranye ishami rimwe ry’Ubumenyi nyamuntu n’ibya gisirikari, abarangiza amasomo bakazajya bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Biteganyijwe ko ayandi mashami azongerwamo uko ishuri rizagenda ryubaka ibindi bikorwaremezo.

Ibitangazamakuru byabeshye ko umusirikare w’u Rwanda yiciwe muri Sudani y’Epfo

Ibitangazamakuru birimo icyitwa Bloomberg News biherutse gutangaza ko hari umusirikari w’u Rwanda ukorera ubutumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo warashwe n’umwe muri bagenzi be ubwo bari mu kazi akitaba Imana.

Umunyamakuru wa Bloomberg News yari yabitangarijwe n’umuvugizi wa Loni w’agateganyo mu butumwa bw’amahoro (UNAMISS), avuga ko “hari umusirikare ukorera ubutumwa bw’amahoro (UNMISS) muri Sudan y’Amajyepfo warashwe n’umwe muri bagenzi be ubwo bari mu kazi mu murwa mukuru wa Juba, impamvu y’urwo rupfu igikurikiranwa.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwabeshyuje ayo makuru nk’uko bigaragara mu itangazo umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita yanyujije ku rubuga rwa interineti rwa Minisiteri y’Ingabo.

Agira ati “Ukuri ni uko hari umusirikare ukomoka muri kimwe mu bihugu byohereje ingabo muri UNMISS zo kubungabunga amahoro wakomeretse akaza kuvurirwa mu bitaro by’Abanyarwanda bikorera muri UNMISS i Juba ku wa mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2015.

Ku bw’ibyago uwo musirikare yaje kwitaba Imana, azize ibikomere by’amasasu abasirikare b’u Rwanda batagizemo uruhare na ruto, uwo musirikare wapfuye rero niwe witiriwe igihugu cy’u Rwanda.”

Iryo tangazo rivuga ko U Rwanda rwifatanyije n’umuryango w’uwo musirikare witabye Imana ari mu butumwa bw’amahoro, igihugu cyamwohereje n’Ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS) ku bwo kuburira ubuzima bwe mu butumwa bw’amahoro.

U Rwanda rwanasabye ubuyobozi bwa UNAMISS gukosora iyo nkuru itariyo yakwirakwijwe mu bitangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka