Kamonyi: Haracyagaragara ibyaha byo gukubita no gukomeretsa

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi barasabwa kurwanya ingeso zihagaragara zo kurwana ziviramo abaturage ibyaha byo gukubita no gukomeretsa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari yabisabye mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Kamonyi, yahuje abayobozi bo mu nzego zikagize kuri uyu wa kane 10 Ukuboza 2015.

Guverineri Munyantwali yasabye abayobozi kwigisha abaturage.
Guverineri Munyantwali yasabye abayobozi kwigisha abaturage.

Guverineri Munyantwari, witabiriye iyi nama, yagaye ingeso mbi zo kurwana zikigaragara mu baturage kuko bigaragaza ubunyamaswa buba bubarimo kabone n’ubwo bwabyutswa n’ubuzinzi.

Yagize ati “Ikintu cyo kumva ko ikibazo agiranye n’umuntu kiri bukemurwe n’uko amukubise cyangwa amutemye. Mu kabari, ukumva abantu ngo bararwanye, buriya si uko baba basinze ahubwo ni uko biba bibarimo.”

Polisi yagaragaje ko kuva mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, mu byaha 249 ku isonga hakaba haza icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, kigakurikirwa n’ibiyobyabwenge n’ubujura buciye icyuho.

Umukuru w’Intara y’Amajyepfo yasabye abayobozi guhagurukira iki kibazo, bakegera abaturage bakabagira inama, aho gutanga amakuru ku habaye ibyaha gusa. Ati “Mujyeyo muhamagaze abaturage mubaganirize kandi mufatanye n’abanyamadini mu kunga ababanye nabi.”

Ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Jenerali Majoro Alexis Kagame, yibukije abayobozi ko nubwo nta kibazo cy’umutekano muke kigaragara mu gihugu batagomba kwirara, ahubwo bagomba gukomeza kuwushaka no kuwubungabunga.

Ati “Umutekano turafute urahari, ariko kugira umutekano ni uguhozaho. Ni igisebo kuba tugifite abaturage barwana ugereranyije n’iterambere tujyamo.”

Uretse gushyira ingufu mu kubungabunga umutekano, aba bayobozi bibukije inzego z’ibanze kwita ku isuku no gutanga serivisi nziza, kuko ari imari u Rwanda rurusha andi mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka