Nyanza: Murengera Eric yatorokanye amafaranga y’ikimina cy’abaturage

Murengera Eric, Umukuru w’Umudugudu wa Misasa mu Karere ka Nyanza yatorokanye amafaranga hafi miliyoni 3 Frw yari abikiye abaturage.

Uyu mugabo wahise atorokana n’umuryango we bikamenyekana tariki 23 Ukuboza 2015 yari Umukuru w’Umudugudu wa Misasa wo mu Kagari ka Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntyazo buravuga ko Murengera Eric yatorokanye amafaranga yari ayabikiye abaturage baramwizeye nk’umuyobozi wabo mu kimina cy’ubwizigame babanagamo.

Ngirinama David, ushinzwe Imari n’Ubutegetsi akaba anayobora umurenge wa Ntyazo by’agateganyo yabwiye Kigali Today ko muri icyo kimina cy’ubwizigame, uwo Murengera ari we wababikiraga amafaranga ayanyujije kuri Konti ye kubera icyizere yari afitiwe n’abaturage ayobora.

Yagize ati “Uriya Mukuru w’Umudugudu wa Misasa yatorokanye amafaranga miliyoni 2 n’ibindi bihumbi birenga gato ibihumbi 600 y’u Rwanda yari abikiye abaturage”.

Aya mafaranga yatorokanye yari yizigamiwe n’abaturage mu kimina bagomba kuyagabana kuri uyu wa 24 Ukuboza 2015 kugira ngo babone uko bishimira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2015.

Yakomeje avuga uwo mukuru w’umudugudu mbere yo gutoroka yabanje kohereza umugore we n’abana maze na we akagenda abakurikiye ariko abo bari kumwe mu kimina ntibamenya ko arimo gupanga gutoroka.

Igenzura ryakorewe kuri Konti ye yari muri SACCO ryerekanye ko ayo mafaranga y’abaturage atari ho yayanyuzaga kuko basanze mu cyumweru gishize ibihumbi 400 by’u Rwanda ari byo yayibikujeho.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ntyazo buravuga ko bufatanyije na Polisi batangiye gushakisha uwo mukuru w’umudugudu kugira ngo atabwe muri yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka