Habonetse umurambo umaze icyumweru mu Kanyaru

Mu mugezi w’Akanyaru unyura mu Karere ka Nyaruguru bahatoraguye umurambo w’umugabo witwa Harindintwari Innocent wari umaze icyumweru yaraburiwe irengero.

Kuri uyu wa mbere tariki 7 Ukuboza 2015 nibwo umurambo wa Harindintwari wari wabuze tariki ya 1 Ukuboza atoraguwe n’abaturage.

Harindintwari w’imyaka 47 yakomokaga mu kagari ka Nkakwa, umurenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru. Abo mu muryango we bakekaga ko ashobora kuba yari yajyiye mu Burundi.

Umuvugizi wa Polisi unakuriye ubujyenzacyaha mu Ntara y’Amajyepfo CIP Andre Hakizimana, yabwiye Kigali Today ko umurambo wa Harindintwari wabonywe mu ma saa mbiri za mu gitondo ureremba mu mugezi w’Akanyaru.

CIP Hakizimana yavuze ko amakuru Polisi yari ifite ari ay’uko Harindintwari yari asanzwe ajya mu Burundi akongera akagaruka. Avuga ko bikekwa ko yaba yaraguye mu ruzi rw’Akanyaru ava cyangwa se ajya i Burundi.

Hari andi makuru avuga ko Harindimana yajyaga akora forode yo gucuruza amavuta y’amamesa akajya kuyarangura mu Burundi, kandi ko we n’abandi bakorana forode bajyaga bambukira ahantu hatemewe bityo akaba ashobora kuba ariho yarohamiye ntihagira ubimenya.

Umurambo we ukimara kuvanwa mu Kanyaru wahise ujyanwa ku bitaro bya Munini, kugira ngo hasuzumwe icyaba cyaramwishe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka