Boniface Twagirimana ntiyigeze afungwa-Polisi
Ishami rishinwe Iperereza rya Polisi y’u Rwanda (CID) ryahase Boniface Twagiramana wo muri FDU Inkingi ibibazo ku byaha kugeza ubu bitarashyirwa ahagaragara.
Mu gihe bimwe mu bitangazamakuru byavugaga ko Twagirimana afunzwe kuva ku wa 04 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 5 Ukuboza 2015 yatangaje ko nyuma yo kumuhata ibibazo no kumuha gasopo bamuretse agataha.
Nubwo Polisi itasobanuye ibyo yahatwagaho ibibazo, biravugwa ko yaba ashinjwa ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu.
K2D
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Igihugu cyacu kiratekanye kandi kirarinzwe bikomeye ku buryo yaba we cyangwa undi uwo ariwe wese adashobora gukora ibikorwa bigihungabanya ngo bimuhire. Nanjye ndamugira inama yo gufatanya n’abandi baturarwanda guteza igihugu cyacu imbere aho kwishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.