Umusaza w’imyaka 78 yiyahurishije umuti wifashishwa mu buhinzi

Kirumugabo Joseph w’imyaka 78 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza yiyahuye arapfa bivugwa ko yari arambiwe kubaho.

Uyu musaza yiyahuriye iwe m rugo ahagana mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Ukuboza 2015 anyoye umuti bita “Simikombe” ukoreshwa mu buhinzi.

Mutware François, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, yatangaje ko nta kibazo cy’amakimbirane yari afitanye n’umugore we cyangwa undi muntu uwo ariwe wese.

Yakomeje avuga ko mu minsi mike ishize mbere y’uko Kirumugabo afata umugambi wo kwiyahura yagiye agaragaza ukwiheba gukabije ndetse akagerageza no kwiyahura bya hato na hato ariko ntabigereho kuko abo mu muryango we bahitaga bamugoboka atarapfa.

Mu mugambo yo kwiheba uyu musaza ngo hari aho yeruraga akavuga ko gupfa kuri we bimurutira kubaho.

Ubwo yafataga icyemezo cyo kwiyahura akoresheje umuti bita “Simikombe” yawutumye umuhungu we muto w’imyaka 12 amubeshya ko ari uwo guha amatungo arwaye.

Mutware abisobanura agira ati “Akimara kuzanirwa uwo muti yawunyoye mu ibanga uramuhitana”.

Umugore we n’abana na bo baremeza ko nta kibazo cy’amakimbirane bari bafitanye ndetse banemereye ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagisozi kumushyingura banabikorera inyandiko nk’uko umuyobozi w’Agateganyo muri uwo murenge yabitangarije Kigali Today.

Nubwo uwo muryango na we wemeza ko uwo musaza yaba yiyahuye dore ko ngo yajyaga anabigerageza ntibimuhire, inzego z’umutekano zirimo gukora iperereza ngo harebwe icyaba cyamwishe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagisozi bwamaganye igikorwa cyo kwiyahura busaba abaturage baho kudashakira igisubizo cy’ibibazo by’ubuzima mu kwiyaka ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibihangane abasigaye

niyigenA yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

nibihangane abasigaye

niyigenA yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka