Kamonyi: Umusore yatemye umuntu ahita yishyikiriza Polisi

Nyuma yo kwicisha umuhoro umugore w’imyaka 55 avuga ko yaroze nyina, Habanabakize Louis w’imyaka 28 yishyikirije Polisi ngo imushyikirize ubutabera.

Habanabakize bakunze kwita Habana utuye mu Mudugudu wa Kirega, Akagari ka Kigese, mu Murenge wa Rugalika, yatemye umugore witwa Nyiramatama Beatrice ku wa 19 Ukuboza 2015 yitaba Imana.

Yamaze kumutema ahita yiruka agana kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda, aho yahamirije ko yifuriza uwo mugore gupfa (ntiyari yakamenye ko yapfuye) kuko na we yishe nyina n’abandi bo mu muryango we abaroze.

Yagize ati “Buriya numvise yuko yapfuye, byaba ari byiza bitewe n’uko yamaze umuryango wacu n’agasozi kose. Umuryango wacu ni wo yibasiye cyane kubera ko isambu yabo papa yaguze. Ni yo arimo kuduhora, akaroga n’abandi batavuka muri iyo sambu”. Uyu musore akomeza atangaza ko yiteguye gukora ibihano byose azahabwa n’ubutabera .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigese, Karahamuheto Emmanuel, atangaza ko ibyabaye bishingiye ku rwango umuryango wa nyakwigendera ufitiwe n’uyu musore ndetse n’abandi baturanyi kuko na nyuma y’ibyabaye hari abaturage bagaragaje ko babyishimiye.

Yagize ati “Kumwanga ko bamwangaga, iyo ubonye abaturage uburyo babivuga, hari uwavuze ko baraye babyina bishimira ko yapfuye”.

Ngo hari hashize igihe, umubyeyi w’uyu musore yitabye Imana; akaba yaragiye ashyamirana na nyakwigendera, ariko ubuyobozi bw’umudugudu bukabihosha .

Ikibazo cyaherukaga n’icy’igetenge Habana yibye nyakwigendera, agategekwa kucyishyura. Ariko na none muri uyu mudugudu hapfuye umwana ku cyumweru tariki 20 Ukuboza 2015, abaturage bakaba bakeka ko na we ari nyakwigendera wasize amuroze.

Kuri iki cyumweru, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zakoranye inama n’abaturage b’uyu mudugudu; Karahamuheto avuga ko abaturage basabwe kwirinda kwihanira mu gihe havutse ikibazo ahubwo bagomba kugishyikiriza inzego zibishinzwe.

Ngo basobanuriwe ko amarozi uyashinja umuntu ari uko wayabonye kandi ko abantu bashobora kubeshyerana.

Yongeyeho ko abantu bakekwaho kuroga bagiye bagaragazwa bashobora kugirwa inama bagakosorwa. Ati “Abantu bagiye bamuvuga ashobora kwegerwa akagirwa inama. Niba banamuzi ko aroga barasabwa kumwirinda aho kwihutira kumwica kandi ibyo bavuga atari byo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Kabisa Ubuzoyobozi Bubyigeho Uwo Musore Namufata Nkintwari Mumuryango Kuko Uwo Murozi Yarikuzamara Benshi.

Munyaneza Sylvain yanditse ku itariki ya: 24-12-2015  →  Musubize

Ubwo se uwo musore yungutse iki.Yabuze umubyeyi we none dore agiye no gufungwa.Niyo byaba ari ukuri ko yaroze nyina,ntiyari akwiye kwihanira.Abafitanye ibibazo bajye bagana inzego zibishinzwe zibakiranure aho kwiganira.

Mike yanditse ku itariki ya: 22-12-2015  →  Musubize

nukuri uyu musore nababarirwe,nonec rebanawe;yishe umurozi umutima uramurya yishyikiriza Police kd uriyamurozi iwe yamaze abantu mwibanga kandi abaziza ubusa ,abatureberera mutwumve kuko uyu musore arazira ubusa,kubwange ndumva batamwita umwicanyi ahubwonumva yafatwa nkumusirikale warashe haduyi kurugamba ,murakoze!

UMUHOZA Gilbert yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

kwihaniranicyaha arikonange,nagikora kuko abarozi wagirango bahumamaso ubuyobozi,ntacyo bujyabubakoraho murakoze.

Mwiseneza théo yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

Ubu se uwitwa Vastia ko akurikirana n’utahaba

alias yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

Ahubwo mwitonde kuko Kamonyi hari ibibazo by’abantu bakoresha imyuka yo MU barungi bakica abandi byarangira ubuyobozi bukabona no ibisanzwe urugero MU murenge was Karama I Rurambo hari umuryango ugiye kumara n’umugore wawushatsemo witwa Mukandepanda Vastia kandi umunsi population yakoze reaction ubuyobozi buzavuga

via yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

"Niba banamuzi ko aroga barasabwa kumwirinda..."Ikibazo cyo kubona ibimenyetso by’amarozi ni ingorabahizi kabisa kandi twese turabyemera ko bubaho n’abarozi barahari. Nge mbona ubuyobozi bukwiye kubyigaho bihagije aho kutubwira ngo niba tubazi nitubirinde.

agaciro peace yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

Ngewe.ndumva umuntu nkuwo bajyabamwica ,kuko nawe abayica.abantubenshi,bakimenyako.arumurozi’ahubwo,uwomugiraneza,bamukatire.igifungo.kiminsi2gusa,

Maniriho job yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka