Ruhango: Amacupa yavugije ubuhuha mu tubari kubera Noheri
Ijoro ryo ritegura Noheri, Umujyi wa Ruhango waranzwe no gukonja ariko risoza ari amarira yatumye bamwe babyuka bari mu bitaro abandi muri kasho.
Tariki ya 24 Ukuboza 2015, hagati ya saa mbiri na saa tanu z’ijoro, wanyuraga mu Mujyi wa Ruhango ukabona abawurimo ari bake, wageraga ku nsengero ugasanga zifunze, wagera mu tubari ukahasanga abantu batarenze babiri.
Gusa, nyuma ya saa sita z’ijoro abantu batangiye kugaragara ku buryo butunguranye, ariko bamwe ntibyaboroheye kuko ibyari ibirori byaje kuvamo imirwano bamwe bikabaviramo kurara mu bitaro abandi muri gereza.
Nubwo Polisi itashoboye kubiduhamiriza, amakuru twiboneye ni uko abagera kuri batanu baraye mu maboko ya Polisi naho undi akarara kwa mugaga yakomeretse cyane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, Nsanzimana Jean Paul, yihanangirije abaturage bose, abasaba kwirinda kwishimisha cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru, kuko kurenza bishobora kuviramo impfu cyangwa gusesagura imitungo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
egok ibi birababaje ntago bikwiye ko mu minsi mikuru abantu barwana