Basanze umurambo w’umugabo mu kiyaga cya Rwakigeri

Abarobyi bo mu murenge wa Nasho muri Kirehe, basanze umurambo w’Umugabo mu kiyaga cya Rwakigeri ariko ntibabasha kumenya umwirondoro we.

Bamwe muri aba barobyi batangaje ko mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki 26 Ukuboza 2015, bagiye kuroba amafi nk’ibisanzwe babona uwo murambo ureremba hejuru y’amazi barawurohora bawushyikiriza ubuyobozi bw’akagari ka Rubirizi icyo kiyaga giherereyemo.

Batangaje ko uwo murambo waba umaze igihe kirekire, kuko wari utangiye kwangirika bakaba bataramenya n’umwirondoro wawo.

Impanuka zituruka ku mazi zikomeje gufata indi ntera mu karere ka Kirehe, kuko muri iki cyumweru abagera kuri batatu bamaze kubura ubuzima barohamye mu mazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AYIIIII WE? BIRABABAJE

IRERA AIME FABRICE yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka