Kamonyi: Abajura batumye abaturage bongera kurarana n’amatungo

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwengere mu Karere ka Kamonyi barataka ikibazo cy’abajura batuma barara mu nzu imwe n’amatungo.

Uwo mudugudu utuwemo n’imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bavuga ko bibwa ibikoresho byo mu gikoni n’amatungo yinganjemo ihene.

I Nyamugari ngo bugarijwe n'abajura b'amatungo.
I Nyamugari ngo bugarijwe n’abajura b’amatungo.

Uwitwa Gahigi yibwe inka mu ntangiro za Nyakanga, nyuma y’igihe gito yitaba Imana. Umugore we Nirere Therese, avuga ko na mbere bajyaga babiba imyaka n’ibikoresho, inka yibwe ikaba yararaga mu kiraro abajura bayitwara nijoro.

Muri rugo rwabo basigaye boroye ihene, ariko Nirere avuga ko adashobora kuziraza mu kiraro cyangwa mu gikoni, ahubwo aziraza mu nzu bararamo.

Ati “None se naziraza mu kiraro bikankundira! Bazitwara bakazijyana! Hari umukecuru baheruka gutwara ihene enye zose bazikuye mu kiraro none bose basigaye baziraza mu nzu”.

Abatuye Nyamugari bahawe ihene n’umuryango Catholic Relief Services muri 2013, muri 2014 ubuyobozi bw’inkeragutabara bububakira ikiraro rusange ngo badakomeza kurarana n’ayo matungo.

Banyingiriki Annonciata, uhagarariye abatuye Nyamugari, ahamya ko ikibazo cy’abajura kibahungabanya kuko abenshi ari abanyantege nke batabasha kwitabara.

Ati “Twageze aho twiyemeza kwirarira irondo kuko tudafite abagabo ngo bariturarire, ariko ubuyobozi budusaba kubireka butwizeza ko buzajya buducungira umutekano”.

Ikiraro rusange cy'amatungo bubakiwe n'inkeragutabara.
Ikiraro rusange cy’amatungo bubakiwe n’inkeragutabara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkingo ; Karake Francois Xavier, atangaza ko ubujura butari muri uyu mudugudu gusa, ahubwo n’ahandi hibwa, ku kibazo cy’amatungo yabo akaba avuga ko ari bo bayarangarana.

Arabagaya kuragira ihene mu ishyamba bakamara amasaha menshi batazireba kandi politiki ya Leta ari ukororera mu kiraro.

Agira ati “Amenshi bafite ni amatungo magufi kandi kuyashakira ubwatsi ntibirushya”. Ahamya ko umutekano wabo ucunzwe, abararana n’ihene bakaba ari abanze gutanga amafaranga y’umuzamu w’ikiraro rusange.

Imiryango 26 ikuriwe n’abapfakazi ituye muri uyu mudugudu itangaza ko mu buzima busanzwe yari imaze kwiyubaka, ariko ngo barimo guhungabanywa n’icyo kibazo cy’abajura basigaye barara mu mudugudu wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka