Rwamagana: babona amarondo y’umwuga nk’inkingi y’umutekano

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Rwamagana baravuga ko bagiye kunoza amarondo y’umwuga hagamijwe kurushaho gucunga umutekano.

Uyu mwanzuro ufashwe mu gihe muri ako karere hamaze iminsi humvikana ubwicanyi, kenshi usanga buturuka ku makimbirane yo mu miryango. Irondo rikozwe neza kandi imikorere ya ryo igakurikiranwa ryatanga ibisubizo ku mutekano w’abaturage mu midugudu.

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu karere ka Rwamagana biyemeje kunoza amarondo y'umwuga.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Rwamagana biyemeje kunoza amarondo y’umwuga.

Irondo ry’umwuga rikorwa n’abahoze mu ngabo na polisi by’igihugu, abahoze muri Local defense force ndetse n’abandi bigeze kuba mu nzego zicunga umutekano, bakagenerwa ishimwe rya buri kwezi riva mu misanzu y’abaturage.

Ryatangiye kugeragezwa mu mirenge ya Kigabiro na Gishari ibarizwa mu mujyi wa Rwamagana, abayobozi b’iyo mirenge bakavuga ko aho rikora hagaragara impinduka nziza, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro Muhamya Amani abivuga.

Haracyari imbogamizi y’uko hari imidugudu imwe usanga abaturage badafite ubushobozi bwo kwishyura abakora irondo ry’umwuga, aho bidashoboka abaturage bagakora irondo rya bo risanzwe.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana avuga ko hakwiye kubaho amasezerano hagati y'irondo ry'umwuga n'abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana avuga ko hakwiye kubaho amasezerano hagati y’irondo ry’umwuga n’abaturage.

Gusa bamwe mu bakora irondo ry’umwuga ngo usanga batubahiriza inshingano za bo ku buryo haba ikibazo polisi ikagera aho cyabereye abakoze irondo ry’umwuga batarahagera, nk’uko umuyobozi wa polisi mu karere ka Rwamagana, SSP Felix Rutayisire abivuga.

Mu nama y’umutekano y’akarere ka Rwamagana yabaye tariki 02 Ukuboza 2015, umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rwamagana na Kayonza Maj. Jimmy Tumwine yavuze ko mu gutoranya abakora irondo ry’umwuga bikwiye gukorwa harebwa ab’inyangamugayo kandi bagahugurwa, kuko bituma bumva akamaro n’impamvu y’iryo rondo bakora.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Uwizeyimana Abdoul Karim, avuga ko hari byinshi bigomba guhinduka mu irondo ry’umwuga, hakajya habaho amasezerano hagati y’abarirara n’abaturage ku buryo mu gihe umuturage yibwe kandi yarishyuye amafaranga y’irondo yakwishyurwa ibye.

Ati “Niba umuturage yibwa kandi yarishyuye amafaranga y’irondo ry’umwuga bikarangirira aho kandi adafite n’uburenganzira bwo kwishyuza ibyibwe ni ikibazo. Twakagombye kubifata mu rwego rw’ibi bigo bicunga umutekano n’ubwo atari kimwe, ariko hakagira amasezerano asinywa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abo babigize umwuga kurara irondo ni sawa ariko nanone bireba buri wese kuko batabera hose icyarimwe, Rwamagana mukomeze iyo nzira

Margues yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

Ndumva Rwamagana bipasa muremure
Umutekano ni ngombwa ariko sinibaza niba irondo rizakorera mu mirima?
Icyangombwa nibace imihanda nirondo rijye ribona aho rikorera.
Naho kuva kumuhanda ujya kuwundi ugasangamo intera ya kirometero imwe cyangwa irenga ntibyakorohera abakora irondo ahubwo byorohera abajura
Birababaje kubona imidugudu ikora kuri kaburimbo ariko ikaba ntamihanda igira

Ruhire yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka