Bamusanze yapfuye bakeka ko yishwe n’umuhungu we

Nzamukosha Espérence w’imyaka 56 wo mu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara yasanzwe ku nzira yapfuye bakekako yishwe n’umuhungu we wamuhozaga ku nkeke.

Umuturanyi we, ubwo yari azindutse ajya kuvoma mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2015 ni bwo yasanze umurambo w’uwo mukecuru mu murima w’ibigori hafi y’inzira atabaza abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikora w’Akagari ka Butezi, Hakizimana Cyprien, yavuze ko umurambo bawusanze muri metero 300 uvuye aho uwo mukecuru atuye.

Avuga ko bakomeje gushakisha ibimenyetso kuko imvura yari yaguye bakurikira ibirenge bigana aho uwo mukecuru yiciwe basanga yaba yiciwe iwe mu rugo.

Yakomeje avuga ko bishoboka ko yaba yishwe n’umuhungu we, kuri ubu ufungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Kirehe, kuko yamuhozaga ku nkeke.

Ati “Ntabwo navuga ko inyitwarire y’umuhungu we witwa Niringiyimana Frodouard yari myiza kuko yataye nyina akiri umwana ajya kuzerera ageze mu myaka 22 atahukana umugore amutungira kwa nyina. Mu kwezi kwa munani muri uyu mwaka ni bwo yatangiye guhoza nyina ku nkeke ngo amuhe isambu atungiramo umugore we”.

Yakomeje avuga ko uwo mukecuru amaze guha isambu uwo muhungu we yita ikirara ahita ayigurisha amafaranga akayishimishamo n’umugore we akajya no kumwerekana iwabo.

Hakizimana ati “Icyo dukeka ni uko yaba yamwishe ashaka kwegukana inzu n’isambu bya nyina kuko iye yayigurishije. Ubwo kwa muganga ni bo bamenya ukuri ku rupfu rw’uwo mukecuru”.

Ngo nta ruguma basanganye uwo mukecuru bityo abaturage bagakeka ko uwamwishe mu gusibanganya ibimenyetso ashobora kuba yagonyoye ijosi.

Arasaba abaturage kujya bamenyesha ubuyobozi igihe bafitanye amakimbirane kugira ngo akemurwe hatavutse ikibazo cy’ubwicanyi.

Mu gihe umurambo woherejwe mu isuzuma mu bitaro bya Kirehe Niringiyimana Frodouard ukekwa ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Kirehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka