Loni yahakaniye FDLR ku busabe bwo kuyihuza n’u Rwanda
Abarwanyi ba FDLR bashyizwe mu Nkambi ya Kisangani bahakaniwe n’intumwa y’umunyamabanga wa UN kubahuza n’u Rwanda mu biganiro basaba.
Ku wa 12 Ukuboza 2015 ni bwo itsinda rihuriweho n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri DRC, Maman Sambo Sidikou hamwe n’intumwa y’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Koen Vervaeke, basuye abarwanyi ba FDLR bashyizwe mu Nkambi yitiriwe Lt Bauma iri i Kisangani.

Itsinda ryarimo izindi ntumwa zihariye nk’uhagarariye Amerika, Thomas Perreillo, hamwe n’uhagarariye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Kassimi Bamba, bashishikarije abarwanyi ba FDLR gutaha kuko mu Rwanda hari umutekano.
Bahakaniye abarwanyi ba FDLR babasaba kubahuza mu biganiro n’u Rwanda bababwira ko atari inshingano zabo ahubwo icyo babafasha ari ugutaha mu gihugu cyabo ku bushake kuko n’abatashye bafatwa neza.
Abarwanyi ba FDLR bari mu Nkambi ya Kisangani bavuga ko batanze gutaha mu Rwanda ariko byaterwa n’uburyo u Rwanda rwemeye kugirana na bo imishyikirano hamwe n’uburyo bafashwe mu nkambi.
Intumwa ziyobowe na Maman Sambo Sidikou zatangaje ko Abanyarwanda batahuka basubizwa mu buzima busanzwe kandi n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR bafashwa gusubira mu buzima busanzwe.
Koen Vervaeke, uhagarariye EU mu Karere k’Ibiyaga Bigari, avuga ko bakurikirana imibereho y’Abanyarwanda batahuka ndetse n’abarwanyi basuwe basanze bameze neza, akavuga ko nta mpamvu yo gutinya gutaha mu Rwanda.
Martin Kobler, wari Umuyobozi wa Monusco, muri Kamena 2015 yasuye Inkambi ya Kisangani aganira n’Abanyarwanda bayibamo ababwira ko nta mpamvu ituma baguma mu buhunzi ahubwo ibyiza ari ugutaha bitaba ibyo bakazahagarikirwa ubufasha.
Inkambi yitiriwe Lt Gen Bauma iri i Kisangani icumbikiye abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi hamwe n’imiryango yabo babarirwa muri 800.
Abarwanyi ba FDLR bataha mu Rwanda bavuga ko nubwo batari mu ishyamba bakiyoborwa na FDLR kuko yabohereje kugira ngo ibakoreshe mu guhatira u Rwanda kugirana na yo ibiganiro.
Ohereza igitekerezo
|
Nibaze bumve ibyiza by’igihugu naho se ibiganiro byaba ari iby’iki?
Ariko nkibi aba ari ibiki koko? ngo Leta iragirana nabo Ibiganiro se kuko habaye iki? Abatashye ko bariho neza nk’abandi baturarwanda, aba bo bumva iyo myumvire itajyanye n’igihe izabageza kuki? ubwose iyo murebye umubare umaze kwitandukanya namwe mubona imikino murimo izabageza kuki?