Batatu bakurikiranyweho urugomo umwe yarafashwe babiri baratoroka

Abantu 3 bakurikiranyweho ibyaha by’urugomo na polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Nyanza umwe muri bo yafashwe abandi 2 baratoroka.

Uwitwa Matabaro Fabrice w’imyaka 22 y’amavuko yashatse kwica nyina umubyara witwa Mukamusoni Lucie mu ijoro ryo ku wa 10 Ukuboza 2015 amutemesheje umuhoro biturutse ku makimbirane yo mu muryango bari bafitanye ariko ku bw’amahirwe Imana yakinze ukuboko abantu bahagoboka ataramutema.

Batatu bakurikiranyweho urugomo umwe yafashwe abandi baracika.jpg
Batatu bakurikiranyweho urugomo umwe yafashwe abandi baracika.jpg

Uyu musore yahise afatwa ubu afungiye kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza nk’uko CIP Athanase Ruganintwari, umuyobozi wa Polisi y’Igihugu muri aka karere yabihamirije Kigali Today akemeza ko yatawe muri yombi akaba afungiye urugomo.

Abitwa Bagaragaza Venuste w’imyaka 32 y’amavuko na Hategekimana Faustin w’imyaka 31 bakubise mugenzi wabo witwa Nyandwi Elie w’imyaka 38 bakamukomeretsa mu mutwe bahita batoroka naho uwo bakomerekeje bamujyana mu bitaro bya Nyanza ari indembe.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyanza CIP Athanase Ruganitwari yabwiye Kigali Today ko abo bagabo bombi bakuriranweho icyaha cy’urugomo bacitse bakaba bakomeje gushakishwa.

Yagize ati “Bamaze gukubita uwo mugenzi wabo barimo basangira inzoga maze baratoroka bamusiga yakomeretse”.

Impamvu z’uru rugomo ni ubusinzi bw’inzoga z’inkorano ngo abantu banywa bakarwana hagati yabo ndetse bagasahindira nabo batasangiye nk’uko umuyobozi wa polisi y’igihugu mu Karere ka Nyanza yabivuze.

Yagize ati: “Inzoga z’inkorano nizo ntandaro y’urugomo ariko buri wese agomba kugira uruhare mu kuzihashya hanyuma urwego rwa polisi rukabunganira”.

Mu gihe habura iminsi mike ngo abantu banjye mu minsi mikuru ya Noheri ndetse banitegura kwinjia mu mwaka mushya wa 2016 yasabye abantu kutishima bishora mu nzoga z’inkorano zitemewe cyangwa izindi ngeso zibakururira ibihano by’amategeko.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza yasabye buri wese utuye mu karere ka Nyanza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge yitabira gufatanya na polisi mu kugaragaza ababinywa, ababikora, ababicuruza n’ababikwirakwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka