Kibeho: Umugore ahangayikishije abaturanye be kubera urugomo
Abaturage bo mu Kagari ka Mubuga,Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko bahangayikishijwe n’umugore witwa Nyirahirwa Claudine bavuga ko abakubita.
Ngo Nyirahirwa asa n’uwigize icyigomeke mu mudugudu atuyemo, kuko ngo akora ibikorwa by’urugomo bitandukanye kandi ngo ntihagire ubimuryoza.

Urugero aba baturage batanga ngo ni nk’aho mu kwezi gushize Nyirahirwa yadukiriye umugabo witwa Gahururu Naason baturanye akamutemagura hafi yo kumwica, nyamara inzego zibishinzwe ntizigire icyo zibikoraho.
Uretse uru rugomo kandi, abaturage bavuga ko Nyirahirwa azwiho no kwishora mu myaka y’abandi akayitwara ku ngufu hagira umuvuga akamukubita.
Umwe mu baturage baturanye na Nyirahirwa yabwiye Kigali Today ati ”Nta muntu umuvuga twese twarumiwe. Ikitubabaza ni ukuntu akubita abantu kandi ntahanwe”.
Abo baturage basaba ubuyobozi bw’akarere ndetse n’inzego z’umutekano gufatira ingama uyu mugore, kuko ngo nibidakorwa hari igihe azahitana umuntu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 1 Ukuboza, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, yavuze ko uwo mugore bamuzi kandi n’ibyo akora babimenya umunsi ku wundi.
Yijeje abaturage ko Nyirahirwa kuba bamubona mu mudugudu atari uko inzego z’umutekano zimureka ngo yidegembye ahubwo Polisi yahisemo kumukurikirana adafunze, bitewe n’uko ngo afite abana bato cyane agomba gukomeza kwitaho.
Icyakora, uwo mugore ngo naramuka ahamwe n’icyaha hakemezwa ko afungwa kubera urugomo, ngo hazarebwa uko abo bana bakwitabwaho hanyuma we ahanwe hakurikijwe amategeko.
Ati ”Ibikorwa bye turabizi, kandi arimo arakurikiranwa adafunze. Igihe azahamwa n’icyaha azahanwa hanyuma abana be na bo bahabwe uburenganzira bwabo”.
Ikibazo cy’urugomo kandi ni kimwe mu bikunze kugarukwaho muri Karere ka Nyaruguru, aho ubuyobozi buvuga ko ruturuka ku nzoga zitemewe zinyobwa hirya no hino mu karere.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
AIP MARCEL KAZI KWAKO.TURAKWIZEYE
Ariko ngirango mu karere ka nyaruguru abayobozi bahari bashobora kuba batita kurugomo kuko saho gusa no mu murenge wa rusenge akagari ka rusenge umudugudu wa runyinya hari umugabo witwa mbabariye viateur nawe wigize indakoreka uvuze arakubita kandi ntahanwe hari ubwo yatemye se wabo n’umugorewe ariko byaratangaje aho yafunzwe iminsi ibiri akagaruka yigamba ngo ahubwo azabica kandi bipfe ubusa ndetse henshi mu murenge baramuzi kuko agenda arenga benshi ariko nta muyobozi ushobora ku muhana uwo mugabo nawe akwiye gukurikiranwa rwose kuko ahohotera benshi yitwaje icyo aricyo doreko ari yigeze kuba umusirikare akitwaza ibyo akambura abantu ndetse akanabiba bavuga agakubita bikarangira.